Perezida Kagame yahuye n’Abanyafurika bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa

    0

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Bushinwa, Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye n’abahagarariye ibihugu bya Afurika mu Bushinwa, baganira byinshi birebana n’uyu mugabane.

    Muri ibyo biganiro, Perezida Kagame yasabye abo ba-ambasaderi guharanira inyungu zihuriweho kugira ngo Afurika ibashe gutera imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko asanga umugabane wa Afurika ukeneye gukomeza kunoza ireme ry’umubano ugirana n’amahanga no kureba niba iyo mibanire igirira umumaro impande zombi.

    Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa (Ifoto-Perezidansi)

    Perezida Kagame yasabye abo ba-ambasaderi kujya bashimangira ko Afurika ari umugabane ufite byinshi bikenerwa ngo habeho iterambere, yaba abakozi ndetse n’ubutunzi, ku buryo yakorana n’indi migabane hagamijwe inyungu zihuriweho, aho guhora ihanze amaso amaso abaterankunga.

    Yagize ati “Nizera ko dufite buri kimwe dukeneye ngo dutere imbere, dufite byinshi mu bihugu byacu duhereye ku bantu. Icya kabiri ubutunzi (wealth), dufite nk’iby’abandi bafite. Ni gute twakwemera gukomeza gushingira imibereho yacu ku misoro itangwa n’abanyamahanga? Tugomba gukemura iki kibazo ubwacu. Ntitugomba kuba nk’insina ngufi mu ruhando mpuzamahanga kuko ntacyo tubuze.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu nzira zakoreshwa ngo Afurika yigenge ndetse ikomeze guharanira kwiteza imbere, harimo kwibanda ku ishoramari rigirira inyungu uyu mugabane.

    Ashimangira ko Abanyafurika bakeneye kunga ubumwe no guharanira gutezanya imbere, ati “Nk’abahagarariye ibihugu bya Afurika mugomba kumvikanisha ubu butumwa bw’uko tugomba gukorana mu nzego zose z’imiyoborere. Tugomba kureba ibyaduteza imbere twese. Nituzirikana iyi myumvire nta kabuza tuzatera imbere.”

    Perezida Kagame yavuze ko amavugururwa aherutse gukorwa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe na yo ashimangira ko Abanyafurika bakeneye gushyira ingufu mu byatuma Afurika itera imbere nk’umugabane ndetse ikagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mbere yo gusoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Bushinwa, Perezida Kagame yanaganiriye n’abahagarariye abanyashuri b’abanyarwanda biga mu Bushinwa, akaba yabasabye kwigana umuhati ubundi bakazana ubwo bumenyi mu gihugu bugakoreshwa mu kugiteza imbere.

    Tanga igitekerezo