Perezida Kagame yahaye FERWACY imodoka yayemereye

0
Perezida Kagame ngo yateye inkunga FERWACY kuko bagaragaje intsinzi aho batwaye Tour du Rwanda ebyiri ziheruka (Ifoto/Kayishema T.)

Kuri uyu wa Kane, nibwo Minisitiri muri Perezidansi yashyikirije Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) inkunga y’imodoka bagenewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 52 FRW.

Perezida Kagame yemeye kuzaha FERWACY inkunga mu Kuboza 2014 ubwo yakiraga abakinnyi batwaye Tour du Rwanda bari bayobowe na Ndayisenga Valens.

Minisitiri Tugireyezu Venantie wari uhagarariye Perezida wa Repubulika yavuze imodoka bahawe ije ikurukira ibindi bemerewe ubwo bakirwaga muri Serena Hotel tariki ya 5 Ukuboza 2014.

Iyi modoka iri mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite agaciro ka miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida Kagame yari yemereye abakinnyi amagare agezweho aho bahawe Pinarello Dogma F8 batwaranye Tour du Rwanda ya 2015 ya Nsengimana Jean Bosco ndetse bemererwa kandi ibibatunga mu kigo babamo i Musanze.

Perezida Kagame yagize ati “ Ntitubitezeho intsinzi y’umunsi umwe n’ibindi byakenerwa ku bashaka kwitanga ngo batsinde ntibizatunanira, ntimuzatwitwaze ngo hari ibyo mwari mukeneye birabura.”

Minisitiri Tugireyezu yabanje kwerekana ko imodoka nta kibazo ifite ari nzima (Ifoto/Kayishema T.)

Ubwo yakiraga iyi mpano imbere ya Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Amb. Munyabagisha Valens, umuyobozi wa komite olempike; Bayingana Aimable uyobora FERWACY yavuze ko iyi modoka izabafasha byinshi.

Yagize ati “ Biradushimishije cyane kuko twari dukeneye imodoka idufasha gutwara abakinnyi n’ibikoresho byabo mu gihe tugiye mu marushanwa. Ni igikoresho dukeneye cyane kuko uko uyu mukino wagiye ukomera niko inshingano zagiye ziyongera.”

Mu bundi butumwa bahawe na Minisitiri Tugireyezu ni uko bahindura u Rwanda igicumbi cy’umukino w’amagare kuko izi nkunga bahawe ari uko bageze ku ntsinzi ndetse asaba ko aba bakinnyi bafashwe gutera imbere muri uyu mukino no gukomeza kwiga.

Bayingana yavuze ko bari gushaka uko abakinnyi bacikishirije amashuri bakomeza kwiga ndetse ngo bari gushaka amashuri yegereye aho bakorera imyitozo bajye banakomeza amasomo yabo.

Kugeza ubu umwaka wo gusiganwa ku magare mu Rwanda waratangiye aho bamaze kwitabira amasiganwa abiri mpuzamahanga, La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon na Tour du Cameroun mu gihe imbere mu gihugu bazatangira Rwanda Cycling Cup tariki ya 1 Mata 2017, isiganwa ryari riteganyijwe tariki ya 19 Werurwe 2017.

Iyi modoka izajya itwara abakinnyi n’ibikoresho byabo igihe bari mu masiganwa ifite akayabo ka miliyoni 52 FRW (Ifoto/Kayishema T.)

Tanga igitekerezo