Perezida Kagame yaganiriye n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza – AMAFOTO

    0
    Perezida Kagame yari yishimiwe cyane n'Abanyarwanda baba mu Bwongereza (Ifoto/Village Urugwiro)

    Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 7 Werurwe 2017 Perezida Paul Kagame yahuye n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza abashimira uburyo bahoza u Rwanda ku mutima aho baba bari hose.

    Nkuko bigaragara kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yabwiye aba Banyarwanda baba mu mujyi wa London ko atari kuwuvamo atabasuhuje dore ko yari yitabiriye ikiganiro n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cyandika ku nkuru z’ubukungu cyabereye muri uyu mujyi.

    Yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu, ati “U Rwanda dutuyemo ubu rwunze ubumwe aho abafite ingufu bafasha abatazifite. Abo ni bo turi bo. Ndabashimira kuko muhesha agaciro igihugu cyacu. Guhura na mwe byongera ingufu zacu ndetse n’ibibazo duhura na byo bikoroha.”

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE YARANZE IKI GIKORWA

    Perezida Kagame agera mu cyumba yari agiye kuganiriramo n'Abanyarwanda, bamwakiranye urugwiro (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame agera mu cyumba yari agiye kuganiriramo n’Abanyarwanda, bamwakiranye urugwiro (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abanyarwanda baba i London bari baje ari benshi (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abanyarwanda baba i London bari baje ari benshi (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abakuru n'abato bose baje kwakira Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abakuru n’abato bose baje kwakira Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame hamwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi (Ifoto/Village Urugwiro)

    Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda baba mu Bwongereza uburyo bahoza igihugu cyabo ku mutima (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda baba mu Bwongereza uburyo bahoza igihugu cyabo ku mutima (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abanyarwanda baba mu Bwongereza bishimiye ko Perezida Kagame yabageneye umwanya bakaganira (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abanyarwanda baba mu Bwongereza bishimiye ko Perezida Kagame yabageneye umwanya bakaganira (Ifoto/Village Urugwiro)

    Tanga igitekerezo