Perezida Kagame yaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Havard – AMAFOTO

  0
  Abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard bafata ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

  Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ababwira uko Abanyarwanda ari bo ubwabo bagomba guteza igihugu cyabo imbere.

  Nkuko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yaganirije aba banyeshuri mu cyumba kimwe bigiramo.

  Umukuru w’Igihugu avuga inzira y’u Rwanda rwanyuzemo, yababwiye ati “Icy’ingenzi cyari uguhuza abaturage b’u Rwanda ngo bumve ko ari tugomba gufata iya mbere mu guteza igihugu cyacu imbere.”

  Yunzemo ati “Twahereye kubanza kumva ko tugomba gukora akazi ubwacu. Kuko karamutse gakozwe n’undi byazasenyuka.”

  Aha Umukuru w’Igihugu yagaragarizaga aba banyeshuri ko inzira y’u Rwanda rwihaye ari ukuba igihugu cyihagije kidategereza imfashanyo y’amahanga.

  KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

  Tanga igitekerezo