Perezida Kagame na Madamu bakiriwe na Perezida Jinping – AMAFOTO

    0
    Perezida Kagame na Madamu bakirwa na Perezida Jinping na Madamu (Ifoto/Village Urugwiro)

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu ngoro izwi nka Great Hall of the People iri ahitwa Tiananmen Square mu mujyi wa Beijing.

    Nkuko tubikesha Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 nibwo Perezida Jinping n’umugore we Peng Liyuan bakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bagirira mu Bushinwa.

    Aba Bakuru b’Ibihugu byombi baragirana ibiganiro byibanda ku mubano hagati yabyo dore ko u Bushinwa bufasha u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo iterambere, kubaka imihanda, inganda n’ibindi.

    Umwaka ushize, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’igihugu cye.

    Mbere y’uko agera mu Bushinwa, kuwa Gatatu habaye inama ijyanye no kureba uburyo hazamurwa ishoramari hagati y’ibihugu byombi, Rwanda- China investment Forum, yabereye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ikitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 50 byo muri iki gihugu.

    Kuva tariki ya 12 Ugushyingo 1971 u Rwanda rwatangiye umubano w’ubufatanye n’Abashinwa, himikwa ubuhahirane no guteza imbere ishoramari n’iki gihugu kimaze imyaka amagana kiri mu bya mbere ku Isi.

    Abana bafite amabendera y'ibihugu byombi bategereje Abakuru b'Ibihugu (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abana bafite amabendera y’ibihugu byombi bategereje Abakuru b’Ibihugu (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame asuhuza Ingabo z'u Bushinwa (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame asuhuza Ingabo z’u Bushinwa (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abakuru b'Ibihugu byombi bubahiriza indirimbo z'Ibihugu (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abakuru b’Ibihugu byombi bubahiriza indirimbo z’Ibihugu (Ifoto/Village Urugwiro)
    Bamwe mu basirikari baje kwakira Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)
    Bamwe mu bayobora umuhango wo kwakira Abakuru b'Ibihugu mu Bushinwa (Ifoto/Village Urugwiro)
    Bamwe mu bayobora umuhango wo kwakira mu cyubahiro Abakuru b’Ibihugu mu Bushinwa (Ifoto/Village Urugwiro)

    Tanga igitekerezo