Perezida Kagame araganira na Xi Jinping w’u Bushinwa

    0
    Perezida Kagame araganira na Papa Francis kuri uyu wa Mbere (Ifoto/Village Urugwiro)

    Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri agirira mu Bushinwa, biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azagirana ibiganiro mu mujyi wa Beijing na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping kuwa Gatanu nkuko Village Urugwiro ibitangaza.

    Mu masaha y’igicamunsi mu Bushinwa, kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2016, mu mujyi wa Hong Kong, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Madamu Sun Yafang uyobora uruganda rwa Huawei.

    Ibi biganiro hagati ya Perezida Kagame na Sun Yafang byakurikiwe n’umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’uru ruganda rwa Huawei ruzobereye mu gukora telefoni akaba ari na rwo rwa mbere ku Isi mu gukora nyinshi nyuma y’aho rwegukanye uruganda rwa Ericsson mu 2012.

    Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert.

    Nyuma yo gukurikira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, abayobozi bawitabiriye bafashe ifoto na Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

    Tanga igitekerezo