Paccy yatunguwe no kuba indirimbo ye No Body yakinwe kuri MTV Base

0

Umuraperikazi Oda Paccy yashimishijwe no kuba indirimbo ye nshya No Body yacuranzwe na televiziyo mpuzamahanga ya MTV Base.

Paccy yabwiye Izubarirashe.rw ko byamutunguye cyane kuko nta muntu wo kuri MTV Base baziranye, akavuga ko bashobora kuba barayikuye ahandi yayohereje, cyane ko no kuri Youtube yayishyizeho.

Ati “Nta na email yabo ngira, ibi biranyereka ko ibyiza biri imbere.”

MTV Base ni imwe mu mateleviziyo akomeye ku rwego rw’Isi. Ifitwe na sosiyete ya Viacom International Media Network Europe ifite icyicaro i London mu Bwongereza.

MTV Base ishami ryayo rya Afurika y’Iburasirazuba mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ryabwiye abarikurikira kuri Twitter ko ririmo riracuranga iyi ndirimbo.

Mu minota yakurikiyeho ryakinnye n’indirimbo Habibi ya The Ben, iyi yo ikaba iherutse no kuba iya mbere kuri Televiziyo ya Trace Muziki.

Trace Muziki ishamikiye kuri Televiziyo ya Trace Urban ifite icyicaro mu Bufaransa.

Amashusho n’amajwi by’iyi ndirimbo ya Oda Paccy byafatiwe muri Tanzania mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Avuga ko afite indi mishinga yo kwagura umuziki we ku rwego rwa Afurika ariko ko bitoroshye kuko nta manager afite, ati “gusa ndizera ko Imana izabimfashamo.”

Oda Paccy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009. Afite alubumu ebyiri na videos 17.

Tanga igitekerezo