Nyuma y’aho babiri bazize kurya akamasa kadapimwe abagera kuri 20 bari kwa muganga

Bakimara kurya izo nyama ngo zatangiye kubagiraho ingaruka, batangira guhitwa cyane ku buryo umuntu atashoboraga no kugera mu bwiherero.

0
Bamwe mu bariye kuri ako kamasa barwariye muri ibi Bitaro bya Kabutare

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye buravuga ko abagera kuri 20 bajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma y’urupfa rw’abana 2 bazize kurya inyama z’akamasa katarengeje amezi 2.

Hakuzimana Jean Baptiste uyobora Umurenge wa Rwaniro avuga ko iyi nkuru yamenyekanye hamaze gupfa abana 2 bo mu rugo rumwe ariko akavuga ko byatewe no kutihutira kwa muganga.

Nyuma y’urupfu rw’aba bana ubuyobozi bwamenye iby’iki kibazo bwihutira kujyana abakiri bazima kwa muganga. Abagejejweyo muganga bose ngo ni bazima.

Bamwe mu bariye izo nyama baganirije Izubarirashe.rw bahamya ko inyama zidapimye zibasigiye isomo.

Aba baturage bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rwaniro mu Kagari ka Mwendo bavuga bitabajwe n’umuturanyi wabo, wababwiraga ko akamasa ke gapfuye kazize konka cyane, bityo ngo kuko bari bumvise icyo kazize bakarya kadapimwe.

Umwe muri aba baturage witwa Uwihanganye Saveri unavuga ko izi nyama zahitanye abana be 2 avuga ko atibwiraga ko inyama zateza ikibazo, ngo ntiyari azi ko bene ziriya nyama zikenera kubanza gupimwa mbere yo kuribwa.

Uwihanganye avuga ko aka kamasa kagabanye imiryango 3, hanyuma undi muryango wa kane uza kugabana n’umwe mu bari bamaze kugabana.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize ngo ni bwo bariye iri tungo. “Tukimara kurya izo nyama zatangiye kutugiraho ingaruka dutangira guhitwa cyane ku buryo umuntu atashoboraga no kugera mu bwiherero,” nk’uko yabibwiye Izubarirashe.rw

Yakomeje agira ati “Bwarakeye kuwa Gatatu umwana wanjye w’umukobwa w’imyaka 10 arapfa, bukeye undi w’imyaka 5 na we arahitwa bwakeye na we yamaze gupfa.

Avuga ko baje gutahura ko bazira inka bariye ubwo bashyinguraga umwana we wa kabiri kuko ngo yari yapfuye nk’uwa mbere kandi ngo baza no gusanga mu miryango yariye iyo nka yose hari indwara yo guhitwa.

Ati “Kuko abenshi mu bariye iyo nka bari bahuje ikibazo abaturanyi batangiye gutahura ko ibimenyetso by’abariye iyo nka byose bihura, babimenyesha ubuyobozi butuzana kwa muganga ubu ndi hano n’abandi bana 2 n’umugore.”

Uwihanganye kimwe na mugenzi we Twagirimana Stéphanie, nubwo badahamya ko bagira umuco wo kubaza niba inyama zapimwe, bavuga ko iri tungo baririye kuko ngo bumvaga ryazize konka cyane.

Ingaruka zo kurya inyama zidapimwe

Mu kumenya ibibi byo kurya itungo ritapimwe twavuganye na Dr. Soeur Marie Paul Mukantagengwa ukorera mu Bitaro bya Kabutare atubwira ko kurya inyama zidapimwe ari bibi cyane.

Avuga ko ubusanzwe amatungo yandura indwara zisa n’izo abantu bandura ziterwa na mikorobe zinyuranye, bityo inyama ziba zigomba gupimwa.

Yagize ati “Hari inzoka ziba mu nka nka teniya, n’izindi mikorobe zitandukanye zitera indwara zirimo nko guhitwa, kuribwa mu nda, kuruka nk’uko byababayeho ariko hari n’ibindi kandi izo ndwara zica vuba kuko zimara amazi mu muburi w’umuntu ku buryo iyo atavujwe ngo atabarwe avuba ahita apfa.”

Asaba abaturage gushishoza igihe barya inyama kuko ngo inyama zidapimye ari mbi cyane ndetse akanasaba abayobozi ko na bo bakwiye kugira umuco wo kwita kuri iki kintu bakareberera abaturage.

Kugeza ma gingo aya, abagejejwe kwa muganga bose ni bazima. Bamwe bari mu bitaro bya Kabutare abandi bari barembye cyane bakaba barajyanwe mu bitaro bya Kaminuza CHUB.

Tanga igitekerezo