Nyabihu: Abumvaga babereyeho ‘kubyara gusa’ bahamya ko bahinduriwe amateka n’agaciro basubijwe

0
Bamwe mu bagize Koperative COIVARU bamurika ibyo bakora muri koperative yabo(Ifoto/Imbuto)

Abategarugori 30 bo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu baratangaza ko ‘agaciro’ Leta y’u Rwanda yahaye Abanyarwandakazi kababereye imbarutso yo kwishyira hamwe muri Koperative mu myaka 8 ishize.

Kubera iyo koperative ngo bamaze gusezerera ubukene bwari bubugarije, aho buri umwe ubu atunze inka n’indi mitungo akomora ku kwishyira hamwe.

Umuto muri abo babyeyi afite imyaka 45 mu gihe umukuru afite 63. Ku wa 8 Werurwe 2017, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 42 Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, bahamirije imbere ya Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, ubwo yasuraga ibyo bakora, ko bari mu iterambere rirambye bakesha kwishyira hamwe.

Ijambo rya Madame Jeannette Kagame mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore

Izubarirashe.rw dusura bariya bategarugori, bagaragaje ko uko bakora ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori bahereye ku mahembe y’inka; ibintu bituma buri umwe muri bo yinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 buri kwezi nk’uko babyemeza.

Abo babyeyi bibumbiye muri Koperative bise ‘COIVARU’, yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2012, bavuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa ku guhanga imirimo yatanzwe n’ubuyobozi bw’umurenge wabo n’umwe mu miryango utegamiye kuri Leta, batangiye gukora ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori birimo amoko anyuranye y’imitako yo mu nzu n’iy’abantu bambara irimo inigi, amaherena n’ibindi.

Igikoresho gihenze gikorwa n’abo bategarugori kigura ibihumbi 15, mu gihe igihendutse kigura ibihumbi bitatu.

‘Imibereho yarahindutse’

Mu buhamya bariya bategarugori batanga, bahuriza ku kuvuga ko mbere batarishyira hamwe bari barabaswe n’ubukene; ikintu bavuga ko ubu cyahindutse ‘umugani’.

Nyiransengiyumva Jeannne, ufite imyaka 47, agira ati “Imibereho yanjye ya mbere nari umuntu ugayitse cyane; ibyangombwa byose by’urugo byarebaga umugabo, mu rugo ntitwashoraga kurya tutabanje guca incuro, iyi koperative rero yampinduriye ubuzima; ubu maze kwiyuzuriza inzu imeze neza impesha agaciro n’ab’iwanjye, iwanjye mpafite inka ebyiri kandi na mitiweli ntabwo bikiri ngombwa ko ari umutware wanjye uruha uyishaka, turafatanya mbese mitiweli igatangirwa ku gihe.”

Nyirarwangano Daphrose w’imyaka 63 we agira ati “Wasangaga nta byishimo biba iwanjye kubera ubutindi [ubukene]; nguwo umwiryane wa buri munsi, ngizo intonganya….Rero kwinjira muri koperative byatumye nigurira inka, ubu iyo ugeze iwanjye uyisanga mu kiraro cya sima, nkama amata abana bakayanywa ubundi ngasagurira isoko ifaranga rikinjira iwanjye, ndabahamiriza ko nta cyo dushobora gukenera iwacu mu rugo ngo tubure kucyiha.”

Nyirarwangano ahamya ko koperative yahinduye imibereho ye ikarushaho kuba myiza(Ifoto/Umurengezi R)

Mu bitangazwa n’abo bategarugori bahuriza ku kuvuga ko kuba babasha kugaragariza buri wese iterambere bamze kugeraho babikesha kuba barahawe ijambo; ibintu ngo mbere bafataga nk’inzozi nk’uko bivugwa na Uwizeyimana Antoinette, umuyobzo wa COIVARU.

Agira ati “Ibanga nta rindi, kuba umutegarugori wo mu Murenge wa Rugera ubu abashaka kwinjiza ibihumbi 250, ni agaciro Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaduhaye; ubu natwe turi mu mishinga yinjiza amafaranga, abatware bafashijwe guhindura imyumvire batwemerera gukorera hamwe none bimaze kuzamura ingo zacu cyane.”

Umunyamakuru: Ari wowe, ari n’abagenzi bawe muhuriye muri koperative mwese mwakomeje gukomoza ku ‘gaciro’ mwahawe na Leta, tubwire uko kagaragara?

Uwizeyimana: Ooh! Ako gaciro karahari by’umwihariko abadamu ba Nyabihu turi aba mbere bo kugahamya; reba nk’ubu twe twibumbiye muri COIVARU twese twabashije kwigurira inka mu gihe nyamara mbere twari twaramaze kwiyumvisha ko tubereyeho kubyara no kubaha abatware bacu gusa. Icyo rero Leta y’ubumwe yakoze ni ukudufungirira amarembo itwereka ko na twe dushoboye, ni byo kandi twasanze hari byinshi dushoboye, duhabwa inyigisho binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta zirimo umuganda, umugoroba w’ababyeyi…ubu turasobanutse ku buryo ubu mu byo dutekereza biba birangajwe imbere no guteza ingo zacu imbere n’igihugu muri rusange.

Umunyamakuru: Abategarukori muri iyi koperative mukora iki ngo mukomeze musigasire agaciro mwemeza ko mwahawe?

Uwizeyimana: Nkanjye w’umuyobozi muri iyi koperative numvisha bagenzi banjye ko dukwiye iteka guhora twongerera agaciro ibyo dukora, tukanarusho guhanga udushya ari nako twiga ibindi bintu bishya byunganira aka kazi dukora kugira ngo agaciro dukesha Leta yacu dukomeze tugakomereho, nkunze kandi kubasaba kubaha abatware [abagabo] ku bakibafite kubera ko Mutimawurugo wese aba agomba kubaha umutware we.

Bimwe mu bikoresho bikorwa n’ababyeyi bibumbiye muri Koperative COIVARU(Ifoto/Umurengezi R)

Ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori bikorwa n’abategarugori bimbiye muri koperative COIVARU ngo bicuruzwa mu Mujyi wa Kigali, bifuza ko bafashwa kubona isoko hafi y’aho batuye kubera ko ngo bitaborohera kubigeza i Kigali, mu ntumbero bafite harimo kuba uyu mwaka urasiga biyujurije aho bakorera ‘hasobanutse’ nk’uko babyemeza.

Abo babyeyi bahamagarira bagenzi babo bari hirya no hino kwishyira hamwe bagaharanira kuzamurana bahereye ku mahirwe abegereye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’u Rwanda igira iti “Munyarwandakazi, komeza usigasire agaciro wasubijwe.”

Tanga igitekerezo