Nkusi Joseph woherejwe na Norvege yagejejwe imbere y’Urukiko

0
Igipapuro cyari kimanitse mu cyumba cy’iburanisha (Ifoto/Irakoze R.)

Nkusi Joseph uregwa guteza imvururu muri rubanda, woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Norvege, yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017.

Nkusi woherejwe mu Rwanda mu mezi abiri ashize, aregwa ibyaha 3 birimo icy’aha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ibi byaha aregwa, bivugwa ko yabikoreye ahanini kuri interineti, ku rubuga yashinze (blog) yise Shikama, aho yakunze kunyuza inyandiko ari mu gihugu cya Norvege.

Mu cyumba cy’iburanisha habanje kuburanishirizwamo izindi manza z’abafungiwe muri Gereza ya Gasabo; barimo abajurira. Nkusi yaje mu cyumba cy’iburanisha saa yine n’igice z’amanywa (10:30 AM), akigera imbere y’umucamanza yabanje gusobanura ko atari yamenyeshejwe mbere ko ari buburane, avuga ko yabibwiwe saa tatu n’iminota makumyabiri (9:20 AM).

Umucamanza yabwiye uregwa ko mu byaha aregwamo harimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nuko amusaba kugira icyo abivugaho.

Nkusi mbere yo kugira icyo avuga, umwunganira mu mategeko, ari we Me Alain Ntagara yahise abwira urukiko ko asanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha umukiriya we, arusaba ko rwamwohereza mu Rukiko rubifitiye ububasha.

Aha Me Ntagara yabanje kugaragaza zimwe mu ngingo zirimo iya 135 y’Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, nuko asobanura ko uru rukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha uregwa, agaragaza ko ashingiye ku ngingo ziri mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Uretse ibi byaha, Me Ntagara yanavuze ibindi byaha umukiriya we aregwa bigaragazwa n’ingingo za 136, iya 463 ziri mu gitabo cy’amategeko ahana, avuga ko Urukiko rubahaye umwanya nazo yazazigarukaho.

Umucamanza yamubwiye ko nta wundi mwanya, amusaba ko yahita asobanura iby’izo ngingo zindi ko atategereza ko habanza gusuzumwa ingingo za mbere.

Me Ntagara yahise asobanura kuri izi ngingo zivuga ku guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri.

Aha ingingo ya 136 ivuga ko umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda.

Uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15), nk’uko iyi ngingo ibivuga.

Ingingo ya 136 yo ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha…

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga buvuga ko Urukiko rwakwiga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rwazareba ku bubasha bwarwo rugafata umwanzuro ku cyemezo uregwa asaba cyo kohereza uru rubanza mu rukiko rubifitiye ububasha.

Nkusi Joseph yaje guhita afata ijambo, asaba umucamanza gusubika urubanza kubw’impamvu yari agiye kurondora ariko umucamanza amubwira ko n’ubundi agiye gusubika urubanza.

Umucamanza yahise abwira Nkusi ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa ku wa 30 Werurwe 2017.

Ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko iki cyaha Nkusi aregwa cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda kiri mu byaha bihungabanya Leta, gihanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Tanga igitekerezo