Ni ipaji nshya itangiye mu mubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gaturika – Kagame

    0
    Perezida Kagame yashimiye Papa Francis wasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya ku ruhare rwayo muri Jenoside (Ifoto/Village Urugwiro)

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gaturika utangiye intambwe nshya kubera ko yasabye imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abinyujije kur rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro yagiranye na Papa Francis i Vatikani kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017 byatanze umusaruro ukomeye.

    Yagize ati “Umunsi mwiza n’ibihe byiza mu guhura na Papa Francis. Ni ipaji nshya itangiye mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gaturika.”

    Yanashimye Papa Francis ko yakoze igikorwa cy’ubutwari ati “Gushobora kwemera no gusabira imbabazi ibibi byakozwe nk’uku ni igikorwa cy’umuhate n’umutima byo ku rwego rwo hejuru @Pontifex.”

    Kagame na Papa baganiriye ku iterambere ry’u Rwanda n’uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside

    Tanga igitekerezo