Ni iki Guverinoma igiye gukorera abaganga badakunze gutinda ku mavuriro bakoreraho?

0
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda hakunze kugaragazwa abaganga bakunze kutamara igihe mu mavuriro ya Leta bakoreramo bakigira mu yigenga bigateza ibibazo birimo no kuba serivisi idatangwa neza nk’uko bikwiye.

Zimwe mu mpamvu zituma abaganga bava ku mavuriro bakoreramo bakajya mu mavuriro yigenga usanga abaganga bavuga ko  ari umushahara udahagije bigatuma buri gihe bajya aho bumva bakwinjiza amafaranga yisumbuyeho.

Hari n’abavuga ko abaganga bagengwa n’amasezerano usanga basinya ay’igihe gito bigatuma bahora bajya aho bashaka uko bishakiye.

Mu Mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’Igihugu hafashwemo umwanzuro uvuga hagiye gushyirwaho ingamba zigamije gutuma abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta baguma muri ako kazi.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko hari ingamba zizafasha guhangana n’icyo kibazo, aho ngo imibereho myiza y’umuganga yitaweho kugira ngo bakore batuje.

Umwe mu baganga twaganiriye ukorera mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) avuga ko impamvu nyinshi zituma benshi bagenda, aho ku isonga  haza mushahara utabanyuze, aho hari abemera bakajya gukorera mu mavuriro yigenga.

Anavuga ko ikibazo cy’amasaha y’ikirenga abaganga bakora kiri mu bituma hari abahava abkigendera kuko ayo masaha usanga batayahemberwa.

Hari igihe umuganga aba ngo akorera mu bitaro byo mu cyaro yagira Imana akabona akazi mu ivuriro ryigenga mu mujyi akajyayo kuko usanga benshi ngo baba bashaka ahari ibikorwa remezo biteye imbere.

Twaganiriye kandi n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Kanyankore William atubwira ko  biterwa ahanini ko nta politiki ihamye igenga uburyo abaganga basinyamo amasezerano y’akazi, aho usanga hari abamara amezi atandatu cyangwa atatu bagahita bigendera kandi baba bari bamaze kugira uburambe.

Avuga ko hakwiye kujyaho uburyo igihe umuganga usinye amasezerano y’akazi abe agasabwa kuyubahiriza, atabikora akanabihanirwa.

Yagize ati “Abakozi baraza, igihe gito babonye amahugurwa bari bamaze kubona uburambe bakaba bagiye gushaka akandi kazi kamuhemba neza  icyo kibazo kirahari mu bitaro byose byo mu Rwanda, uko tukibona rero twe turibaza ko kitazakemurwa no kuba abaganga bahembwa umushahara munini kuko umushahara munini ntubaho nta n’umushahara uhaza ubaho. Uko twe tukibona ni uko  habaho politiki  ni ukuvuga ngo niba ugiye gukora mu Bitaro bya Gisenyi uraza usinye amasezerano y’imyaka itanu ntuhave utayubahiriza ukanabihanirwa, nyuma warangiza icyo gihe cyawe ukobona gukora ibyo ushatse ariko ubu ngubu  iyo politiki ntayihari…”

Kuri we abona ikibazo cy’umushahara atari cyo cyakabaye urwitwazo kuko abaganga badatandukanye n’abandi bakozi ba Leta.

“Ikibazo cy’umushahara si cyo mbona, kuko umushahara abaganga babona  ni wo mushahara uri mu rwego rw’abakozi ba Leta bose, ntabwo abaganga twakwitandukanya n’abandi nk’aho dukorera mu kindi gihugu,igihgu dukoreramo twese ni u Rwanda, byibura niba banavugaga bati ‘Twebwe duhembwa hasi y’abandi ariko turi mu rwego rumwe n’abandi bakozi ba Leta, ni ukuvuga ko turi mu bushobozi bw’igihugu cyacu gifite.

Ntabwo twasaba igihugu kuduhembera hejuru y’abandi bakozi ba Leta  kuko wenda turi abaganga, kuko sitwe tugize igihugu twenyine, n’ubwo dufite uruhare na minisiteri iremereye gukorera ariko ntabwo twakwifuza guhembwa amafaranga menshi kurenza abandi bakozi b’igihugu.”

Kanyankore abona hari icyo MINISANTE yagakoze…

“Wenda icyo twasaba cyatuma abaganga turushaho gukora neza ni uburyo bwo gusaba za indamunite, amafaranga y’itumanaho, kwishyurwa amasaha y’ikirenga, gushakirwa amacumbi n’ibindi, ariko ku bijyanye n’umushahara fatizo twakabaye twibona ku rwego rw’abandi  bakozi ba Leta.”

MINISANTE ibivugaho iki?

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba akibwira ingamba ziteganyijwe kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.

Ni izihe ngamba mugiye gufatira ikibazo cy’abaganga bakunze kuva muri Leta bajya mu mavuriro yigenga?

Ingamba ya mbere yabaye kuganira n’abaganga kugira abantu bumve ibibazo byabo nkuko  ubivuze  mu myakai ishize byagaragaye ko abaganga bagiye bajya hanze cyangwa bakajya mu mavuriro yigenga.

Ibyo turi gukora byose ni uko turi gufatanya n’ab’igenga ku buryo twunganirana kandi turimo turareba uburyo umuntu yakora mu mavuriro ya Leta ariko akaba yagira n’amasaha yo kuba yakora mu ivuriro ryigenga.

Ikindi turi kureba mu mavuriro amwe n’amwe aho bishoboka cyane cyane aherereye mu mijyi uburyo umuganga ashobora  gukorera ivuriro ry’igenga aho yicaye mu ivuriro rya Leta bigatuma ibitaro byinjiza amafaranga, ayo mafaranga yinjije akaba yakongerwa kuri ya yandi y’uburyo yakoze akazi neza.

Ikindi turi kureba ni ibintu by’ibanze amacumbi, ingendo z’abaganga… Ubu turi gukorana na Guverinoma kugira ngo abaganga na bo bazabashe gutunga inzu ziciriritse (affordable houses). Kugira ngo bizashoboke tugiye gushyiraho SACCO y’abaganga  n’abavuzi muri rusange kuko dufite umubare munini w’abaganga kuko twasanze dukoze ikintu twishyize hamwe  dushobora kugira icyo tugeraho  mu buryo umuntu yagira inzu iciriritse. Ariko na none ku cyerekeye koroherezwa urugendo, turi kureba uko twakora ubuvugizi muri guverinoma, kugira ngo umuganga abashe kugera ku kazi bitamugoye.

Ko hari abavuga ko amasezerano y’igihe gito ashobora gutuma bagenda mubivugaho iki?

Ntabwo amasezerano y’igihe kinini ari yo ituma abantu baguma ku kazi. Icya mbere ni umutima nama no gukunda akazi ukora   na byo biri mu byo turi kureba akazi k’ubuganga ni umwuga, ntabwo umuntu wese yaremewe kuba umuganga ngira ngo wenda yaremewe kuba umuganga. Akazi k’ubuganga ni ako kwitanga  ni ukugakora ugakunda. Mu myaka yashize abantu bajyaga kubyiga ari uko bagize amanota menshi, ni byiza ukagira amanota menshi ukamenya siyansi ariko kariya ni akazi umuntu akora agakunze.

Turi gukorana na MINEDUC kugira ngo dutangire kwereka icyerekezo abana bakiri bato bumve ko niba bifuza kuba abaganga bamenye uko bivunnye, tumenye ko abikunze, umwana bamubone akiri muto bavuge ngo akwiye kuzaba umuganga.

Ni iki mwasaba abaganga?

Akazi k’ubuganga tuba dufite ubuzima bw’Abamanyarwanda mu ntoki zacu, nta kosa riba ryemewe nta kurangara kuba kwemewe kandi indahiro dukora iyo turangije kwiga tugiye kuba abaganga  ibyo byose bikubiyemo ko ugomba kwitangira abarwayi. Ni ukubibutsa ko ari akazi ko kwitanga hanyuma tugafatanyiriza hamwe tugashaka ko ubuzima bwa muganga bwaba bwiza kandi guverinoma iranabishyigikiye, icya mbere tugashyira ubuzima bw’abantu imbere.

Tanga igitekerezo