Musanze: Akari ku mutima w’Umugande wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda – Video

    0

    Nsengiyumva Bosco, umugabo w’imyaka 33, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko inzozi yari amaranye igihe zo kuba Umunyarwanda zibaye impamo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017.

    Nubwo afite amazina asa nk’Amanyarwanda, ubusanzwe Nsengiyumva akomoka muri Burengerazuba bwa Uganda, mu cyaro giherereye mu Karere ka Kisoro gahana imbibe n’u Rwanda by’umwihariko Akarere ka Burera.

    Uyu mugabo wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2008, kuri uyu wa Kabiri ni bwo yarahiriye mu ruhame imbere kubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho nyuma y’uko ubusabe bwe ku guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

    Imbere y’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Musanze na bamwe mu nshuti za Nsengiyumva zari zirangajwe imbere n’umugore yashakiye mu Rwanda, yarahiye agira ati “Njyewe Nsengiyumva Bosco, ndahiriye ku mugaragaro ko nzubaha, ngakunda byimazeyo igihugu cy’u Rwanda kandi nkubahiriza itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko, Imana ibimfashemo.”

    Nyuma y’iyo ndahiro, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, yasabye Nsengiyumva guhita yihutira gutunga indangamuntu kugira ngo agire uburenganzira busesuye kuri gahunda zitandukanye zigenerwa abaturage, yamusabye kandi kugira uruhare mu mutekano w’igihugu.

    Ati “Hano mu Rwanda tugira slogan ya Polisi ivuga iti ‘Buri wese naba ijisho rya mugenzi we, agakumira icyaha kitaraba, atangira amakuru ku gihe kandi buva!’ ubu nawe uri umwe mu bagomba gufatikanya n’abandi Banyarwanda kurinda igihugu n’umutekano w’igihugu utanga amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.”

    Izubarirashe.rw twegereye Nsengiyumva atugaragariza ibyishimo afite ku mutima nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, tumusobanuza n’icyamuteye gusaba kuba Umunyarwanda maze mu Kinyarwanda kivanzemo n’Urukiga ruvugwa i Kisoro atangiye atwibwira muri makeya….

    Nitwa Nsengiyumva Bosco, navukiye mu Gihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro, mu Gomborora (Umurenge) rya Nyakabande, Umuruka (Akagari) wa Rwingwe mu LC1 (Umudugudu) Butuga, ubu ndubatse mfite umugore w’Umunyarwandakazi tumaranye imyaka irindi, dufite abana bane.

    Nize iby’uburezi; amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza byose nabyigiye muri Uganda, mparangiza nahakoreye umwaka umwe ubundi mu mwaka wa 2008 mpita nza mu Rwanda n’uko rero hamwe no gukunda iki gihugu sinongera gusubira Uganda ahubwo nkomereza hano kugira ngo mfatanye n’Abanyarwanda bose kugiteza imbere kandi nanjye niteza imbere.

    Kuva 2008 kugeza ubu! Ni iki cyaguteye gukomeza kuguma mu Rwanda?

    Naje kubona ko u Rwanda ari igihugu cyiza; igihugu kirangwa n’umutekano, igihugu kirangwa n’isuku, ku buryo ubona hari ubuyobozi burangwa n’imiyoborere myiza, ubwo rero numva nakunda kugituramo kandi ndetse mu buryo bwemewe n’amategeko, nifuza kugira ngo nanjye mbe umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, nsha mu nzira zose zisabwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, nkora ikizamini, maze gukora ikizamini ni bwo Inama y’Abaminisitiri yicaye yemeza ko naba Umunyarwanda nyuma yo kuzuza ibisabwa.

    Kuva wagera mu Rwanda uhakora iyihe mirimo?

    Ndigisha, nigeze kwigisha abantu ibintu bya ‘candidat libre’ , mvaho nkora mu ishuri ryigenda, nyuma y’aho mpabwa akazi kuri Son Rise (Ikigo cy’ishuri) kuva icyo gihe ntangira kwigisha na n’uyu munsi, ni umwuga nkunda kuko kwigisha ni ukurerera igihugu kandi hamwe no kwigisha ni ho hazava Abanyarwanda bafitiye igihugu akamaro, ibihugu by’abaturanyi akamaro ndetse kandi n’Isi muri rusange.

    Icyatumye ukunda u Rwanda kugeza ubwo wumva ko ugomba gusaba ubwenegehugu bwarwo ni iki?

    Hari akantu numvaga bavuga, sinzi niba nakita slogan! Kagira gati ‘Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda’ ubwo rero nkumva mfite amatsiko kugira ngo ngere mu gihugu cy’u Rwanda; maze kukigeramo natangiriye ku mupaka ndeba uburyo Abanyarwanda bitwara mu muco wabo, ngiye kureba uburyo abayobozi bakira abantu uhereye ku mukapa no mu gihugu mo imbere mbona ari ibintu byiza, numva ari abantu umuntu yakomeza gukorana nabo.

    Mu birebana n’ubuyobozi, mbona igihugu cy’u Rwanda kigerageza kurwanya ruswa ku percentage [ijanisha] iri hejuru, mu gihe hari ibihugu uba uri gutambuka umupolisi akaba yatinyuka kukwaka ruswa ariko hano mu gihugu cy’u Rwanda uragenda ugahabwa serivisi nk’uko uyigombwa.

    Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, urumva ari iki cyikuri ku mutima?

    Nishimiye gufatanya n’Abanyarwanda no kubahiriza gahunda za Leta gukira ngo iki gihugu cyacu gikomeze gitere imbere ku buryo abakigana bose bakomeza bakakibona nka paradizo, niteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kugiteza imbere; mu gukora ibikorwa biteza imbere igihugu harimo umuganda ari na wo utuma igihugu gisa neza, gusana ibyangiritse cyane cyane ibikorwa remezo kandi numva n’indi mirimo iyo ari yo yose Leta y’u Rwanda yasaba kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere njye niteguye kuyikora.

    Nsengiyumva Bosco wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda (Ifoto/Umurengezi R)

    Uhawe ubwenegihugu mu gihe abandi Banyarwanda biteguye amatora y’umukuru w’igihugu vuba aha, witeguye ute gufatikanya na bagenzi bawe muri icyo gikorwa?

    Numvise ari ibintu byiza cyane kuko n’iyo nari ndi naratoraga, gutora umuyobozi mwiza bituma abageza ku iterambere kandi iterambere rirambye ku buryo nanjye niteguye gutora, ejo ndajya kwiyandikisha kugira ngo mbone irangamuntu, hazakurikireho kujya kwibaruza ku lisite y’itora ubundi nanjye nshyirwe ku rutonde ku buryo ariya matora ateganywa mu kwezi kwa munani n’andi azakurikiraho nanjye nzatora nk’abandi Banyarwanda kandi ngatora umuyobozi ufite icyerekezo, uzashobora gutuma iki gihugu cyacu gitera imbere ntigisubire inyuma cyangwa ngo kigume aho kiri.

    Akarere ka Musanze kagusabye kuba ijisho ry’abaturanyi bawe utangira ku gihe amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, ibyo ugiye kubikoraho iki?

    Nk’Umunyarwanda mushya njye numvise ko ari ngombwa, ko ngomba gushyiraho uruhare rwanjye mu gufatanya n’abaturarwanda bose mu kubungabunga umutekano mba ijisho rya bagenzi banjye; ubu urugero rwa mbere natanga hari uburyo abantu bashobora kwinjiza ibiyobyabwenge cyangwa umuntu akababona banywa ibiyobyabwenge cyangwa ababikoresha mu buryo runaka ku buryo hashobora gukurikiraho ibikorwa bihunganya umutekano w’Abanyarwanda, aho nshobora kumenyesha inzego z’umutekano, ubuyobozi bunyegereye bw’umudugudu cyangwa mu nzego za Polisi mbamenyesha igikorwa kiri gukorwa n’aho kiri kubera kandi ku gihe bagataba nta kintu kibi cyari cyaba.

    Urakoze!

    Murakoze namwe!

    Tanga igitekerezo