Muhadjili yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR

    0
    Muhadlili mu ikipe ya APR FC akina hagati

    Hakizimana Muhadjili, umukinnyi w’ikipe ya APR yatangiye imyitozo yoroheje nyuma yo kumara ukwezi kurenga mu mvune.

    Uyu mukinnyi yavunitse ari mu myitozo tariki ya 11 Mutarama uyu mwaka ubwo yari mu myitozo ku kibuga cya Kicukiro.

    Hakizimana yatangarije izubarirashe.rw ko yatangiye imyitozo yoroheje aho amaze iminsi abaganga be baramukuyeho isima yari ku kuguru yari amaranye hafi ukwezi n’igice.

    Yagize ati “ Ndibaza ko kuba natangiye gukora imyitozo yoroheje mfite icyizere ko nza kugarura imbaraga vuba cyane ndetse nkaba na natangira gutanga umusaruro mu minsi mike iri imbere mu ikipe yanjye”.

    Ikipe ya APR iri ku wanya wa kabiri n’amanota 39 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Tanga igitekerezo