Mpora numva ntatekanye iyo ndi mu biro – Gen Kayihura

0
Jenerali Kale Kayihura, umuyobozi mukuru wa polisi y'igihugu ya Uganda

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda yatangaje ko yumva adatekanye igihe cyose ari mu biro bye kubera umugambi w’abagizi ba nabi bafite wo guhitana bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo nawe.

Si we gusa kuko aba bagizi ba nabi bafite gahunda yo guhitana benshi mu bayobozi bakuru b’igihugu aho mu minsi ishize bahitanye uwari umuyobozi wungirije wa polisi akaba n’umuvugizi wa polisi ya Uganda AIGP Andrew Felix Kaweesi, umushoferi we n’uwamurindaga.

Umwe mu ba polisi bakuru muri iki gihugu mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru the New Vision, yavuze ko bafite amakuru y’itsinda ry’abagizi ba nabi bagambiriye kwica bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu cya Uganda barimo na Jenerali Kale Kayihura, uyubora polisi ya Uganda. Abandi bavugwa ni abayobozi bakora mu nzego z’umutekano, abadepite na bamwe mu bayobozi bakuru bari mu nzego zishinzwe umutekano.

Hari uwatanze amakuru avuga ko abagizi ba nabi bari bateguye kwica Jenerali Kayihura ubwo yari kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cyo kwiruka cya Marato cyabaye iminsi ibiri Kaweesi amaze kwica. Icyo gihe Kayihura yamaze ubwoba abaturage ababwira ko inzego z’umutekano zifite ayo makuru ko badakwiye kugira ubwoba.

Kayihura yagize ati “ Duhora twumva amakuru nk’aya y’ubugizi bwa nabi buri gihe. Buri gihe iyo wambaye umwenda w’akazi, ugomba guhora witeguye ko umwanzi ashobora kukugirira nabi kuko uba umuhiga nawe aguhiga, niyo mpamvu agomba gukora iyo bwabaga ngo aguhitane”.

Umwe ma bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano yatangarije The New Vision ko abicanyi bahitanye Kaweesi bari barabiteguye, baramugenzuye neza mu gihe kingana n’amezi 6, ibyo akora, igihe atahira murugo n’ibindi. Ibi byaje kubahira bamurasira muri metero 500 uvuye aho yari atuye ubwo yajyaga ku kazi.

Aya makuru akomeza avuga ko urupfu rwa Kaweesi rwagombaga kubera rimwe n’urw’uwahoze ari Intumwa nkuru ya Leta Joan Kagezi nawe warasiwe ahitwa Najjera mu Ntara ya Wakiso ku wa 30 Werurwe 2015. Uyu nawe yarashwe ataha murugo.

Aya makuru akomeza avuga ko aba bagizi ba nabi bagenzuraga inzego z’umutekano, bari bazi igihe aba bishwe basohokaga mu biro, igihe batahiraga mu ngo zabo, abo basangiraga.

Urupfu rwa AIGP Kaweesi ruravugwa gutegurwa kimwe n’urw’uwahoze ari umuyobozi mukuru mu Idini rya Isilamu n’abandi bayobozi bakuru, ibi biragaragaza neza ko bafite itsinda bakoreramo.

Mu Gushyingo 2016, Majoro Sulaiman Kiggundu yarashwe mu gitondo ubwo yajyaga mu kiganiro yari yatumiwemo kuri radiyo. Ikigaragaza kandi muri ubu bwicanyi bwose bumaze gukorwa, ni abantu babaga bari kuri za moto kuko bamaraga kurasa abantu bagahita bacika.

Kayihura ati “ Dufite inshingano nka polisi yo kubungabunga umutekano kandi nubwo Perezida aherutse kuvuga ko hakwiye gushyirwaho za kamera (cameras) zicunga umutekano muri Kampala, tuzabishyira mu bikorwa kandi twizeye ko zo hamwe n’izindi ngamba twari twarafashe zirimo kuba umuturage yaba ijisho rya mugenzi we (community policing) n’izindi, umutekano byanze bikunze uzakomeza ubungabungwe.

Kayihura ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Kuboza 2016 I Naguru muri Kampala, yavuze ko yahoraga yumva adatekanye ubwo yabaga ari mu biro I Naguru. “ Sintekanye hano kuko ndabona abapolisi baradohotse mu mirimo yabo. Sinjye njyenyine gusa udatekanye ahubwo ni twese hano ku kicaro gikuru cya polisi” .

Yabwiye abapolisi ati “ Ntimugomba kudohoka, yewe ntimukwiye no kwizera ibicucu byanyu”.

Iki kinyamakuru gitangaza ko inzego zishinzwe umutekano zitandukanye ziri gukorera hamwe mu iperereza ku rupfu rwa Felix Kaweesi.

Tanga igitekerezo