Misiri ntiyoroheye u Rwanda ku mukino wa kabiri wa Zone V

0
Ikipe y'Igihugu yumva amabwiriza y'umutoza mbere y'umukino

Ikipe y’Igihugu ya Misiri yihereranye iy’u Rwanda iyitsinda amanota 83-71 ku mukino wa kabiri w’amarushanwa y’Akarere ka Gatanu (Zone V) abera i Cairo.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 15 Werurwe 2017 ntiwari woroshye ku mpande zombi zihabwa amahirwe yo guhurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Shyaka Olivier usanzwe ukinira Espoir Basketball Club ni we mukinnyi watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda ruyoboye n’umutoza Moise Mutokambali.

Gutakaza uyu mukino byatumye u Rwanda runatakaza umwanya wa mbere rwari ruriho mu itsinda A, aho Misiri ifite amanota 4, u Rwanda rukanganya na Sudani y’Epfo amanota 3 naho Kenya itaratsinda umukino n’umwe ikagira amanota 2.

Ku manywa yo kuwa Kabiri kandi Sudani y’Epfo yatsinze Kenya amanota 68 kuri 66, naho mu itsinda rya kabiri u Burundi butsinda Somalia 96 kuri 83.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba u Rwanda rurahura na Sudani y’Epfo bityo u Rwanda mu mukino utoroshye wo gushaka itike yo kwerekeza muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Tanga igitekerezo