Minisitiri w’Itangazamakuru muri Tanzaniya yirukanywe ku mirimo ye

0
Paul Makonda uyobora Umujyi wa Tanzania. Uyu niwe wateye Televiziyo ya Clouds yitwaje abapolisi bafite imbunda

Perezida wa Tanzaniya yirukanye minisitiri w’itangazamakuru nyuma yo gusaba ko Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam Paul Makonda akorwaho iperereza.

Ni nyuma yaho Makonda  agiye ku biro bya Televiziyo ya Clouds Media Group yitwaje abapolisi bafite imbunda aho yari agiye gusaba abanyamakuru gucishaho ikiganiro yari azanye.

John Magufuli yamwirukanye nyuma yuko uyu mu minisitiri anenze ku mugaragaro icyo gikorwa cyakozwe na Paul Makonda aho yavuze ko agomba gukorwaho iperereza.

Abatishimiye imiyoborere ya Magufuli bavuga ko ari bimwe bigaragaza ko nta bwisanzure na buke bwigeze bubaho mu gihugu kuva Magufuli yatorwa guhera mu Kwakira umwaka ushize.

Inyandiko yasohowe n’Ibiro bya Perezida wa Tanzaniya ntigaragaza impamvu yatumye uyu mu minisitiri w’itangazamakuru Nape Nnauye yirukanwa uretse kuvuga ko yasimbuwe.

Ku wa gatanu ushize nyuma yuko makonda ateye iyi televiziyo yitwaje abapolisi, itangazamakuru ryo muri Tanzania ryanzuye kutongera kwandika kuri RC Paul Makonda uyobora Intara ya Dar es Salaam, kumvikanisha ijwi rye kuri radiyo cyangwa kumugaragaza kuri televiziyo.

Ni icyemezo bamufatiye nyuma y’aho akoze icyo bise kugaba igitero mu ijoro ku kigo cy’itangazamakuru cya Clouds Media Group, gikorera ahitwa Mikocheni, ari kumwe n’abapolisi benshi bitwaje imbunda.

Ihuriro ry’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru (radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru) rizwi nka TEF rwakoze inama, abarigize bose, mu ijwi rimwe, banzura kutongera kuvuga kuri RC Paul Makonda, nk’uko tubikesha Bongo5.com.

Iyo nyandiko ya Perezidansi ya Tanzaniya iragira iti“ Njyewe Perezida nta muntu numwe ugomba kumbwiriza icyo nkora. Ninjye ubwanjye ufata icyemezo cyo kugena aho buri wese agomba kuba. Rero wowe Makonda, kora akazi kawe kandi wiyibagize ibindi.”

Inkuru bifitanye isano:

Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam yashyizwe mu kato n’itangazamakuru

Tanga igitekerezo