MINEDUC yahumurije abahagarikiwe amasomo ariko bamwe imitima iracyahagaze

5
Dr Innocent Mugisha (Ifoto/Nadege Imbabazi)

Inkuru y’ihagarikwa ry’amwe mu mashami ya kaminuza n’amashuri makuru kubera “ubunyamwuga buke” yabaye incamugongo ku bihumbi by’abanyeshuri basabwe gutaha.

Bavuga ko batekereza igihe bamaze biga n’amafaranga y’ishuri bishyuye, bagashoberwa. Bamwe muri bo bari bacyiga, abandi bari bararangije kwiga ariko bimwa impamyabumenyi.

“Twarangije Masters muri STES y’Abahinde umwaka ushize mu kwa Gatatu, ariko ibaze ko bataraduha impamyabumenyi kuko ngo bafitanye ibibazo na MINEDUC, sinzi uko tuzabigenza.”

Umusore uvuga ibi asa n’uwicuza impamvu yayobotse iyi kaminuza iherereye muri Kicukiro. Miliyoni zisaga ebyiri yishyuye ngo yicuza impamvu atazishatsemo umugore nk’abandi.

SRES (Singhad Technical Education Society-Rwanda) ni imwe muri kaminuza zahagarikiwe by’agateganyo ibikorwa byose, na Minisiteri y’Uburezi, ivuga ko uburezi zatangaga bufifitse.

Izindi kaminuza zahagarikiwe ibikorwa byose ni Rusizi International University, Mahatma Gandhi University (MGUR) na Nile Source Polytechnics of Applied Arts (NSPA).

Usibye abahagarikiwe by’agateganyo amasomo yose, hari n’abahagarikiwe “amwe mu masomo”, bose bakaba bahawe igihe ntarengwa cy’amezi atandatu ngo banoze ibyo basabwa.

Abahagarikiwe amwe mu masomo ni University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), University of Gitwe (UG), Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT), Institut Catholique de Kabgayi (ICK) na Institut d’Enseignement Supérieur de Ruhengeri (INES).

MINEDUC ivuga ko “buri shuri ryahawe igihe kitarenze amezi 6 kuba ryujuje ibyo risabwa hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi ryakorewe, bitaba ibyo ibikorwa bigahagarikwa burundu.”

Nta gushidikanya ko guhagarika amasomo bizatuma abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iki cyemezo batinda kurangiza amasomo, ariko MINEDUC iravuga ko nta kundi byagenda.

Gusa Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki kibazo, kuri uyu wa Mbere, yavuze ko bazakora ibishoboka byose ngo abanyeshuri bataharenganira.

Mu gihe byaba ngombwa gufunga burundu amashuri atazashobora kuzuza ibyo asabwa mu mezi atandatu, MINEDUC ivuga ko izafasha abanyeshuri kubona andi mashuri yigisha amasomo ahuye n’ayo bigaga kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abanyeshuri baganiriye n’Izubarirashe.rw, bavuga ko niba Leta izabibafashamo ari byiza, ariko bagasaba kutazasubizwa mu myaka barangije.

Ujeneza Blaise wiga mu wa Gatatu mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe, aragira ati “Baduhaye ahandi twiga nta kibazo, Leta ipfa kuba ihemera, ariko nanone ntibadusubize inyuma.”

Uyu munyeshuri ariko agaragaza ikibazo cyo kuba hari abamaze kwishyura amafaranga y’ishuri, aho bishyura miliyoni imwe n’igice ku mwaka, akibaza niba bazayahomba.

Ujeneza akomeza agira ati “Hari n’abantu biga hariya kubera inguzanyo ababyeyi bafashe muri banki, hari n’abishyurira rimwe imyaka nk’ibiri n’itatu, abo bo bizagenda bite?”

Dr Mugisha uyobora Inama Nkuru y’Uburezi (HEC), yabwiye Izubarirashe.rw ko aho nta rujijo ruhari, ati “Ibyo ngibyo biri hagati y’umunyeshuri n’ikigo, niba yarishyuye ibyo yishyuye akaba atabyigishijwe ni uburenganzira bw’umunyeshuri gusubizwa amafaranga ye!”

Umunyamakuru: Nta ruhare Leta izabigiramo ngo ayasubizwe, ni umunyeshuri ugomba kujya kwiyumvikanira na kaminuza?

Dr Mugisha: “Kumvikana uvuga ni ukuhe? Wishyura uvuga uti ‘muri ino semester nziga isomo iri n’iri’, iryo wize ugatsinda uhabwa credits zaryo, nonese ayo wishyuye ntuyigishwe ntuyasubizwa? Ibyo kubyumva biroroshye, ntabyo kumvikana birimo.”

Ikibazo kitarabonerwa igisubizo ni icy’abarangije amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) ariko ntibagire ibirori bisoza amasomo (graduation), bityo bakaba badashobora gusaba akazi nk’abarangije Masters.

Célestin Habimana yigaga Masters mu Itangazamakuru no Kwamamaza muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi yahagarikiwe amasomo yose. Amasomo ngo bari barayarangije.

Aragira ati “Ibizamini byose nari narabikoze, igitabo naragikoze, défense yarabaye, amanota yose nyafite, ariko mu buryo butunguranye baratubwira ngo birahindutse ngo hari ibyo bakiri kuzuza, turategereza ariko iyi nkuru rwose yaduciye umugongo mu buryo budasanzwe. Harimo ibibazo byinshi turi kwibaza twaburiye ibisubizo, ariko kandi tukabona ko ari n’uburangare bwa MINEDUC.”

Umunyamakuru: Uburangare bwa MINEDUC gute?

Habimana: Urumva MINEDUC niba ihaye abantu kwigisha, ntabwo bagomba kuvuga ngo bazajya gukora follow up hashize imyaka itatu cyangwa ine, bakwiye kuba na bo umunsi ku munsi bareba ngo kaminuza zikora gute? Byibuze bakavuga bati ‘mu gihe cy’amezi atatu dufite imikorere ya kaminuza’ ku buryo n’uhiga abonye report y’iyo kaminuza ari mbi yafata n’umwanzuro akajya kwiga ahandi hakiri kare. Niba rero MINEDUC ihana hashize imyaka itatu yararetse kaminuza igakora ibyo ishaka, umunyeshuri ni we uba victim (ubigenderamo). Miliyoni ebyiri n’igice nishyuye ubwo zirahiye.”

Minisitiri w’Uburezi Papias Musafiri ariko, avuga ko amagenzura asanzwe akorwa, ndetse aya makaminuza n’amashuri makuru akaba yahagarikiwe amasomo hagendewe kuri raporo z’ubugenzuzi zakozwe mu bihe bitandukanye.

Ku kibazo cy’aba banyeshuri bari bararangije amasomo yabo ya Masters, Dr Mugisha uyobora HEC yanze kwerura niba bazasubizwa amafaranga yabo n’uwayabasubiza mu gihe kaminuza zabo zaramuka zifunzwe burundu.

Avuga ko yizera ko ba nyiri kaminuza batakwemera guhomba amafaranga yose bashoye, ati “Ntabwo waba umaze gushora imari ya miliyari ngo hanyuma ureke amafaranga yawe agenderemo atyo, kandi amakuru dufite ni uko iyo kaminuza iri mu ziteguye zisaba ngo zisuzumwe vuba.”

Umunyamakuru: Ndavuga bibaye ngombwa ko mufunga kaminuza burundu 

Dr Mugisha: “Ariko se kuki wumva ko tuzafunga? Icyo kiraro tuzacyambuka tukigezeho. Aho ntiturahagera, twabahaye igihe, iyo tubona ko hari ishuri rizaba ritarabikemura muri icyo gihe tuba twararifungiye.”

Uyu muyobozi avuga ko adatekereza ko hari kaminuza izafungwa burundu, kuko ngo eshanu mu zahagarikiwe amasomo zamaze kwandikira MINEDUC ziyimenyesha ko zamaze kuzuza ibyo zisabwa, bityo ko zikeneye kongera kugenzurwa.

MINEDUC ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Abanyamahanga, aho barebaga niba kaminuza yujuje ibisabwa birimo abarimu, laboratwari n’ibindi bifasha mu myigishirize.

Minisitiri Dr Musafiri na Dr Mugisha Innocent ukuriye HEC, mu kiganiro n’abanyamakuru, bashimangiye ko aya mashuri yahagarikiwe amasomo yagiye agaragaza gusubira inyuma mu ireme ry’uburezi, ugasanga nk’abarimu ishuri ryatangiranye rirabatakaje, ntiribongerere kontaro, rikishakira abanyabiraka baboneka gake, cyangwa laboratwari ugasanga ntizongerewe ngo zijyane n’ubwiyongere bw’abanyeshuri.

Umunyamakuru Mbarushimana Jean Paul abaza ikibazo muri iki kiganiro n’abanyamakuru

Dr Mugisha atanga urugero kuri Kaminuza ya Gitwe akavuga ko yaretse abarimu yatangiranye na bo igahanga amaso abanyabiraka ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Huye, ku buryo abanyeshuri ba UR na bo bagaragaza ikibazo cy’abo barimu babona rimwe na rimwe kandi bitwa abarimu bahoraho ba UR.

Dr Mugisha avuga ko abanyabiraka (part-timers) kubakoresha atari ikibazo, ariko ko batagomba kurenga 1/3 cy’abarimu bose ufite. Iyo barenze ngo bigira ingaruka zikomeye ku myigishirize.

Gusa bamwe mu bayobozi b’izi kaminuza n’amashuri makuru banenga raporo y’abagenzuzi b’abanyamahanga, aho ngo abagenzuzi bazaga ku ishuri bakahamara agahe gato.

Nka Dr Fabien Hagenimana uyobora INES Ruhengeri aragira ati “Abagenzuzi baraje bamara aha amasaha atatu, bavugana n’abakozi, baratubwira ngo ntitwujuje ibisabwa. Twarumiwe.”

Akomeza agira ati “Igenzura rya nyaryo ryakagombye gukorwa mu gihe gihagije, keretse niba ibyo bari baje kureba bari basanzwe babizi.” Iki cyemezo cya MINEDUC cyagize ingaruka ku banyeshuri ba INES-Ruhengeri bari hagati ya 1200 na 1300.

Dr Hagenimana avuga ko bashoye amafaranga miliyari 1,2 mu kugura ibikoresho byo muri laboratwari, agatangazwa n’abo bagenzuzi bavuze ko mu byo banenga kaminuza ye harimo na laboratwari.

Dr Jered Rugengande uyobora Kaminuza ya Gitwe yahagarikiwe amashami atatu, bikagira ingaruka ku banyeshuri babarirwa mu 1500, we avuga ko akimara kwerekwa n’abagenzuzi ibyo akwiye gukosora yahise abikosora, ashaka abarimu, agura n’ibitabo byinshi ndetse n’ibikoresho byo muri laboratwari bihagije, asaba gukorerwa isuzuma.

Mu gihe yari agitegereje iryo suzuma, ngo yatunguwe n’ibaruwa ya MINEDUC ihagarika ayo mashami atatu arimo iry’Ubuganga, iry’Ubuforomo n’irya laboratwari. Gusa ngo yamaze kongera kwandikira MINEDUC asaba ko yaza akayereka ko ibyo yasabwe yabyujuje.

Kaminuza ya Gitwe irivovotera icyemezo cyo kuyifungira amashami, abanyeshuri bo bashobewe

MINEDUC ishimangira ko icyemezo cyafashwe cyo guhagarika aya masomo ntawe ukwiye kugikemanga, kuko ngo cyagendeye kuri raporo y’abanyamahanga yaje ishimangira iz’abanyarwanda zayibanjirije, zose zigaragaza ko hari ibibazo bikomeye by’imyigishirize.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro na MINEDUC

5 Ibitekerezo

  1. niba hari Ministre mubi mineduc yajyize ni papias ariko abantu muzi laboratory ya civil engineering ya ines niya kist wazijyereranya koko kobatafunze kist nukubera ariyigihugu aha ba doctor papias baraha niba abantu bafite degree ihanitse aruku batekereza ishuri ndarihagarika gusa papias we rwose president azamusibe murutonde rwa baministri babayeho murwanda nabazabaho bamushyire black list kbsa

  2. MINEDUC ni ikomereze aho mu kugenzura no gushyigikira ireme ry’uburezi. Tuyishimira ko ijya kuri ground kwirebera “aUDITS” kuko akenshi abivuga imyato ko bigisha byiza kandi neza, hari ubwo aba ari ku mazina gusaaa. Amahire ni uko haba hari Satandards MINEDUC igomba kugenzura ko zuzuye, ni ikomereze aho mugusuzuma ko zuzuye kuko igikenewe si Universités nyinshi zitanga ibituzuye, zaba nke ariko zigatanga uburezi buzima bufite ireme. Ntitwavuga ngo ubwo University runaka ifite abayobozi n’abayishinze bazi kuyivuga imyato rimwe na rimwe ibyo bavuga itari nayo ngo hagenderwe ku magambo gusa, kuko birakwiye ko amagambo meza yuzuye ireme ajyana n’ibikorwa bifite ireme kuko nibyo bizatuma abanyeshuri basohoka ari abanyamwuga koko. Ushobora gusanga hari abivuga byiza cyane ariko wagera kuri ground ugasanga ni ugupapira, gupfundikanya ngo barebe ko BUSINESS YABO YAKOMEZA. UBUREZI BUKENEWE SI AMAGAMBO MEZA HAKENEWE KO AYO MAGAMBO AGARAGARA NO MU NGIRO. BITABAYE IBYO UBUREZI BUDAFITE IREME BWAHINDUKA UBUROZI.

  3. Njye numva MINEDUC yakwihutira kujya kwirebera nk’uko benshi mu bayobozi b’amwe mu mashuri yahagarikiwe amwe mu mashami babisabye.
    Nka INES nzi koko n’ibikoresho ifite !!! Rwose nibajyeyo bamare umwanya uhagije barebe, bemere bareke abanyeshuri basubire kumasomo.

  4. Ntabwo byumvikana ukuntu INES-Ruhengeri yashoye miliyari 1,2 mubikoresho bya laboratories ifatwa nk’idafite ibikoresho bya labo, MINEDUC nigerageze guhuza audit na reality iri kuri ground. INES uko nyizi ihagaze neza mubikoresho cyane ko ifite n’icyerekezo cy’Ubumenyingiro, ntiyari gufata icyo kererekezo idafite ibikoresho bihagije.

  5. Ariko ibi ni agatangaza.Kuki Minisiteri itakoze ibi mu biruhuko,aho gutesha abana umutwe.Izi Kaminuza ziva hanze siyo izemerera kandi izi neza ko ntahantu bafite ho gukorera.Uyu Ministre bamusezerere

Tanga igitekerezo