Min.w’Intebe Murekezi yahagarariye Kagame mu kwizihiza ubwigenge bwa Ghana

0
Abaturage ba Ghana bari biteguye uyu munsi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ari mu gihugu cya Ghana aho yifatanije n’abaturage b’iki gihugu kwizihiza umunsi w’ubwigenge.

Minisitiri w’Intebe Murekezi akaba yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango wabaye uyu munsi ku wa 6 Werurwe 2017.

Abandi bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango barimo Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Perezida wa Zambia n’abandi bayobozi bakomeye.

Ghana yabonye ubwigenge tariki ya 6 Werurwe 1957, ku gihugu cy’u Bwongereza.

Abatuye iki gihugu bafata uwitwa Kwame Nkrumah nk’umwe mu ntwari zikomeye kubera uruhare rukomeye yagize ngo abatuye Ghana babe bafite ubwigenge uyu munsi.

Uretse abatuye Ghana, Abanyafurika muri rusange bafata Kwame Nkrumah nk’intwari yatumye nabo kuri uyu mugabane batangira kurwanira ubwigenge bw’ibihugu byabo.

Rimwe mu ijambo Kwame Nkrumah yibukirwaho, ni aho yagize ati “Ubwingenge bwa Ghana ntacyo buvuze, keretse habayeho n’ubwigenge bw’Abanyafurika bose.”

Kwame Nkrumah niwe wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Ghana kuva mu mwaka wa 1957 kugeza 1966.

Gusa mu mwaka wa 1966 Nkrumah ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Vietnam no mu Bushinwa, yaje guhirikwa ku butegetsi.

Amakuru avuga ko inzego z’ubutasi muri Amerika arizo zabigizemo uruhare.

Mu mwaka wa 1971, Kwame Nkrumah aho yari mu Buhungiro muri Guinea Conakry yaje gufatwa n’indwara ya Kanseri, aza kugwa muri Romania aho yari yagiye kwivuza afite imyaka 62.

Yashyinguwe muri Ghana aho afatwa nk’intwari ikomeye.

Tanga igitekerezo