Min. Uwacu yashyikirije ibendera ry’igihugu abagiye guhagararira u Rwanda mu Misiri

0
Ikipe y'Igihugu ya basketball ifata ifoto na Minisitiri Uwacu, igaragaza ko ijyanye morale mu Misiri (Ifoto/MONISPOC)

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yashyikirije ikipe y’igihugu ya basketball ibendera ry’igihugu mbere y’uko yerekeza mu Misiri aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu (Zone V).

Uyu muhango wabaye kuwa Kane tariki 9 Werurwe 2017 ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Siporo giherereye kuri Stade Amahoro i Remera, aho Minisitiri Uwacu yashyikirije ibendera kapiteni w’iyi kipe, Mugabe Aristide mbere y’uko abakinnyi bose bamaze iminsi mu myitozo bahabwa impanuro y’uko bakwiye kwitwara muri aya marushanwa.

Kuva tariki 12 kugera 18 Werurwe 2017 nibwo aya marushwa azatangira aho ibihugu nka 9 ari byo bizayitabira birimo u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Tanzania na Misiri izayakira.

Amakipe abiri ya mbere muri Zone V ni yo azahita abona itike yo kwitabira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika azatangira tariki ya 17 kugera 31 Kanama 2017 muri Congo Brazzaville.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya basketball, Mugabe Aristide ashyikirizwa ibendera na Minisitiri Uwacu (Ifoto/MINISPOC)
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya basketball, Mugabe Aristide ashyikirizwa ibendera na Minisitiri Uwacu (Ifoto/MINISPOC)
Bradley Cameron (9) ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yajyanye n'ikipe y'igihugu ya basketball (Ifoto/MINISPOC)
Bradley Cameron (9) ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yajyanye n’ikipe y’igihugu ya basketball (Ifoto/MINISPOC)

Tanga igitekerezo