MC Tino yanze murumuna we igihe kirekire amuziza ko yamusimbuye ku butoni

0
Tino yanze murumuna we igihe kirekire cyane

Umuhanzi, umunyamakuru akaban’umushyushyaruganga ari we Tino yatangaje ko yamaze igihe kitari gito yanga murumuna we kuko yavutse akamwambura izina rya bucura.

Ni nyuma y’uko uyu musore amaze imyaka 8 yose ari bucura ariko umunsi umwe akava ku ishuri asanga nyina yabyaye bityo kuva icyo gihe, guteteshwa no kugirwa uwa mbere muri byose yari amenyereye abona byimuriwe kuri murumuna we.

Tino yagize ati “Ubundi njye ndi umwana wavukiye mu muryango w’abana bane nkaba ndi uwa 3 ni ukuvuga ko nkurikirwa na bucura iwacu, ni ikintu cyambabaje cyane njye rwose sinumvaga ukuntu byagenze kuko ubundi muri karitiye ninjye wari bucura ariko umunsi umwe mvuye ku ishuri numva inkuru ngo mama wawe yabyaye kandi ubwo nari mfite imyaka 8 yose. Urumva rero ko bucura yaje naramaze kwishyiramo ko ari njye bucura, ari njye uteteshwa rwose, arinjye uvugwa mu rugo hanyuma avutse byose mbona biramvaho bimujyaho, ibyo rero byatumye mwanga cyane igihe kitari gito, twakundanye ejo bundi ndangije amashuri yisumbuye nibwo natangiye kumwakira.”

Tino aho yakuye impano ye yo guhanga no gushyushya urugamba  

Mu muryango we kandi niho Tino yigiye byinshi mu byo akora dore ko ariho yatangiriye kuba umushyushyarugamba usetsa cyane kandi wamamaye mu Rwanda,  ati “ubundi mu muryango wacu ni ahantu hahora urwenya, ndetse na mama utubyara na we hari ubwo uba wumva adutera urwenya ndetse n’abandi b’inshuti n’abavandimwe iyo baje mu rugo usanga bisanze muri iyo nzira yo kwishima, gusakuza dutera urwenya. Aha rero niho numva narakuye kuba uwo ndiwe ubu, abantu babona ndi umuntu ucangamutse cyane,

Ubusanzwe njye nakuze numva nzaba umukozi muri banki ndetse n’ibyo nize muri SFB, ndetse na banki nyikoramo ariko biza kunanira. Atari uko ndi umuswa cyangwa ikindi, ahubwo kubera imyambarire yabo, nukuri buriya kwambara kositimu kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu byarananiye  ndasezera akazi katananiye nta n’unyirukanye. Gusa nasanze ibyo atari umuhamagaro wanjye mpitamo kuba mbiretse wenda nzabisubiramo ngize nk’imyaka 50”.

Yakomeje agira ati “kuba umushyushyarugamba rero nabitangiye nkiri muto cyane, guhera mu rugo. Umva nkubwize ukuri njye natangiye guhagarara imbere y’abantu mfite imyaka 3, nkaba najya imbere y’abashyitsi nkababwira ibintu. Nari inkubaganyi cyane ariko kandi nzi n’ubwenge, urumva rero ko natinyutse abantu kuva kera cyane. Nyuma nagiye mbyihuguramo nsoma ibitabo no kuri internet nkareba uko bikorwa ndetse n’uko ngenda mbikora buri gihe niko nanjye ngenda ndushaho kugira ibyo menya kurushaho”.

Uko yinjiye muri muzika

Tino agira ati “niga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye nibwo natangiye gukunda umuziki, ntangira kujya njya imbere y’abandi banyeshuri muri za boom kuririmba indirimbo z’abandi, hanyuma ngeze mu mwaka wa 5 nza guhura na bagenzi banjye twakoranye itsinda rya Demolition Base ariko tuza gutandukanywa n’amasomo.

Ndangije kwiga rero nibwo natangiye kujya njya kuri studio yitwa Narrow Road nkajya mbona abantu bose baza gukora indirimbo zabo, nanjye nkumva ngomba gukora indirimbo yanjye. Iyi studio rero yari iya Ezra Kwizera kandi Bob na Benja ni abavandimwe be, tukajya dukunda guhurira kuri studio, njye rero ndavuga nti amafaranga ya studio arahenze reka nkoreshe ubwenge aba bantu tube inshuti kuko mukuru wabo afite studio, ubwo njye studio izaba ari ubuntu. Mbasaba ko twakorana indirimbo bisanzwe baremera, noneho Pastor P niwe watugiriye inama yo gukora itsinda dushaka izina atugira inama yo gukoresha amazina yacu Tino, Bob, Benja biba TBB.”

Tino ubusanzwe witwa Martin Kasirye yavutse mu mwaka wa 1986, akaba yaratangiye gukora kuri radiyo mu mwaka wa 2004.

Tanga igitekerezo