Mayonde uheruka kuririmba hamwe na Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali

0
Mayonde uheruka kuririmba hamwe na Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali

Umunyakenyakazi witwa Mayonde Masya usanzwe ukorera muri “Coke Studio”, aho aheruka no kugira amahirwe yo kuba umwe mu bahanzi baririmbye hamwe n’icyamamare mu muziki Ne-Yo ari gutegurirwa igitaramo azaririmbamo i Kigali.

Ni igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizabera muri Kigali Serena Hotel, kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe.

Aganira n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Remmy Lubega wateguye iki gitaramo yavuze ko Mayonde bamutumiye nk’umuhanzi w’umuhanga mu miririmbire, uri mu bagezweho muri Kenya.

Yagize ati “Mayonde ni umuhanzi uri muri bake babashije kuririmba hamwe na Ne-Yo w’umuhanga, kandi uririmba injyana ya Soul, twiteze ko azashimisha abakunda umuziki muri Kigali.”

Mayonde yakuriye cyane mu bahanzi bahimbaza Imana. Mu gutangira umuziki, yakoreye cyane muri Studio ya Kijiji Records yo muri Kenya ubwo yakoraga itsinda rye yise BGVs (background vocals) ari kumwe na Shiro, ariko nyuma aza gukomeza umuziki ku giti cye.

Mayonde, uzwi cyane muri Kenya mu ndirimbo nka “Isikuti Love”, “Chemistry”, “Rise”, “Angels”, “Nairobi” n’izindi ari mu bahanzi bakoze mu mishinga inyuranye ikomeye mu muziki wa Kenya irimo nk’uwitwa ‘Out of Africa- the Magic of Kenya werekanwe hirya no hino mu bihugu byo mu Burayi muri 2012.

Uyu muhanzi ari mu bagaragaye mu bitaramo bikomeye birimo icyitwa “Master Peace International Concert Amsterdam” muri 2014, akaba ubu ari gukorana na Coke Studio.

Azwi cyane nk’umucuranzi wa gitari, n’umwanditsi w’indirimbo wandikira abandi bahanzi cyane kurusha uko agaragara aririmba.

Ubwo Ne-Yo yazaga i Nairobi muri Kenya, yaririmbanye n’abahanzi banyuranye bakomeye ku mugabane wa Afurika barimo Ice Prince, Sauti Sol.

Ubwo Ne-Yo yajyaga muri Coke Studio Africa, muri Nyakanga 2015, yaririmbye hamwe n’abandi bahanzi bo muri iyi nzu barimo Ali Kiba, Mayonde, Everlyne Ndunge Mutua n’abandi.

Iki gitaramo Mayonde azakorera i Kigali kizanagaragaramo umuhanzi w’Umunyarwanda Patrick Nyamitali.

Tanga igitekerezo