Madamu Jeannette Kagame yatemberejwe Ingoro y’i Vatikani – AMAFOTO

    0
    Madamu Jeannette Kagame yahawe impano na Papa Francis (Ifoto/Village Urugwiro)

    Ku butumire bwa Papa Francis yatumiyemo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame wari wamuherekeje yatemberejwe Ingoro y’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika i Vatikani nkuko bigaragara kuri Twitter ye.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017.

    Mu gatambaro ko mu mutwe nkuko umuco wo ku Butaka Butagatifu bwa Kiliziya Gaturika ubisaba abagore, Madamu Jeannette Kagame yishimiye kugera mu idirishya Papa Francis ajya atangiramo umugisha ku mbaga y’Abakirisitu baba bari mu cyanya kitiriwe Mutagatifu Petero.

    Umujyi wa Vatikani ukikijwe n’Umurwa Mukuru w’u Butaliyani ari wo Roma, ukaba ari Icyicaro Gikuru cya Kiliziya Gaturika ku Isi.

    Ni urugo rw’Umushumba wayo bita ‘Papa’ rurangwa n’imyubakire ya kera irangwa n’ubunyabugeni buhambaye bukoranye ubuhanga ahari amashusho yakozwe n’abahanga mu bugeni.

    Nubwo ariko ari Umujyi muto ungana na hegitari 44 gusa ukikijwe n’undi mujyi munini cyane kandi ufite amateka akomeye ku Isi, ni igihugu kigenga gituwe n’abantu 842 akaba ari cyo gito ku Isi.

    Tanga igitekerezo