Liliane Karangwa uzwi mu makinamico ntacyo ashinja abakobwa bahisemo kubana bahuje igitsina

2
Umwanditsi w’amakinamuco Liliane Karangwa

Liliane Karangwa, umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko akaba umwanditsi n’umukinnyi w’ikinamico wabigize umwuga, yagize icyo avuga ku bakobwa bari guca ibintu kubera ubutinganyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Liliane Karangwa yagize ati “Kubwanjye numva buri muntu afite uburenganzira bwo gukundana n’uwo ashaka. Abe ari umusore cyangwa umukobwa, abe ari umuzungu cyangwa umwirabura cyangwa nyamweru, abe afite ubumuga cyangwa atabufite, abe ari mugufi cyangwa ari muremure. Ntekereza ko buri muntu agira amahitamo ye ntawe uhitamo uko ba runaka bashaka.Ibyo ni byo byanjye kuri Becky na Ferrand.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko itangazamakuru rikomeje kugaruka ku bakobwa babiri ari bo Becky na Ferrand bemereye inshuti muri iki cyumweru ko bagiye kurushinga kandi bahuje igitsina.

Abajijwe niba abashyigikiye yagize ati “Simvuze ko mbashyigikiye nk’ushyigikiye umwana wabaye uwa mbere mu ishuri ariko kandi mbona ntacyo mbavebaho None se ko buri wese agira amahitamo ye.”

Uwamwezi Karangwa Liliane yavuze amwe mu mateka ye

“Nitwa Uwamwezi Karangwa Liliane, ndi umukinnyi n’umwanditsi w’amakinamico wabigize umwuga.

Navutse ku itariki ya 17 Nyakanga, 1990, mvukira mu mujyi wa Kigali, ku Kacyiru, ubu ni mu Karere ka Gasabo, ariko amakuru mfite ngo nuko nshobora kuba naravukiye mu Biryogo i Nyamirambo hanyuma mfite nk’amezi ane twimukira Kacyiru, ubwo nyine kuko ariho namenye ubwenge tuba niho mfata nko ku ivuko.

Amashuri abanza nayize muri Ecole Primaire ya Kacyiru, hanyuma ayisumbuye nyiga kuri College Ingenzi de Rutongo mu Karere ka Rulindo mpiga icyiciro cya mbere n’icya 2.

Hanyuma kuko narangije ngahita mbona akazi kwiga nabaye mbihagaritse ariko ubu ndateganya gukomereza muri Mount Kenya nkiga itangazamakuru.”

Liliane Karangwa utemera ko yashakana nüfuwo bahuje igitsina

Karangwa yamenyekanye cyane mu kwandika ikinamico mu Itorero Mashirika.

2 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo