Lil G amaze kwinjiza agera muri miliyoni 28

1
Umuraperi Lil G akaba n’umuyobozi mukuru w’inzu itunganya muzika ya Round music (Ifoto/Kagiraneza.O)

Lil G, umwe mu baraperi bafite studio zabo, mu myaka 2 ashinze iyi nzu amaze kwinjiza miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Lil G avuga kuva muri Nyakanga 2015, kugeza mu ntangiriro za 2017 yari amaze kwinjiza miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yemeza ko 30% z’aya mafaranga ava mu bihangano bikorerwa muri studio ye ya “Round Music” na ho 70% akava mu bindi bikorwa bye.

Lil G mu gitaramo (Ifoto/Kagiraneza.O)

Uyu muhanzi yagize ati “ejo bundi ubwo mperuka kubara nasanze maze kwinjiza miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibintu birushaho kugenda neza umunsi ku wundi, inyinshi mu ndirimbo z’Abanyarwanda zakorewe iwanjye . Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi ntashaka gutangaza kandi binyinjiriza amafaranga.”

Ni muri urwo rwego Lil G avuga ko miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda yashoye mu iyubakwa ry’iyi nzu itunganya indirimbo z’amajwi abura asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 500 kugira ngo abe amaze kuyagaruza.

Kuri ubu Lil G avuga ko afite abakozi 4 kandi yishyura buri kwezi aho kwikubitiro haza Karamuka Jean Luc wamamaye mu myidagaruro yo mu Rwanda nka Junior Multisystem ari nawe utunganya indirimbo z’abahanzi baza bamugana, umuzamu, ushinzwe ibyuma bya studio ndetse n’uwakira abantu (Receptionist).

Urukundo ni iki, Agahararo ni zimwe mu ndirimbo aheruka gushyira hanze.Indirimbo Agahararao akaba yarayikoranye na Young Grace.

Umuhanzi Lil G uwbo yamurikaga alubumu yise ‘Ujya unkumbura’ (Ifoto/Kagiraneza.O)

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo