Kodo yinjiye mu butoza ashobora kungiriza muri AS Kigali

    0
    Kodo yatangiye gutekereza kwinjira mu butoza, ashobora gusimbura Shabani wagiye mu y'abagore (Ifoto/Kayishema T.)

    Nyuma yo gukinira amakipe nka APR FC, ATRACO FC, Kiyovu Sports, Marines na AS Kigali, myugariro Nshutiyamagara Ismael bakunze kwita “Kodo” yasabye kuba yatangira kwihugura mu butoza ndetse akaba ashobora kugirwa umwe mu bungiriza ba Nshimiyimana Eric.

    Ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo AS Kigali yatsindaga Amagaju igitego 1-0 cya Cyubahiro Janvier, Kodo yari yicaye mu batoza bungirije Nshimiyimana Eric.

    Nyuma y’umukino, uyu mutoza wa AS Kigali yavuze ko na mbere yo kuza muri iyi kipe avuye muri APR FC, Kodo yifuzaga kwinjira mu butoza.

    Nshimiyimana Eric yagize ati “ [Kodo] yasabye ko tumufasha kwinjira mu butoza, tuzagerageza tumufashe, icyemezo yafashe ni icy’umuntu w’umugabo kuko hari abagera ku myaka ye batazi icyo bashaka.”

    Nshimiyimana avuga ko kuba Kodo yarabaye umukinnyi mpuzamahanga aba akeneye amahugurwa make ngo atangire kwemerwa nk’umutoza. Umukinnyi mpuzamahanga ntakenera gukorera Licence C yo guhera hasi mu bakiri bato.

    Nshimiye Joseph, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi (Team manager) muri AS Kigali avuga ko bataremeza Kodo nk’umwe mu batoza bungirije Nshimiyimana ngo kuko hari ibigomba kubanza guhinduka birimo n’amasezerano afite nk’umukinnyi.

    Yagize ati “yatugejejeho icyifuzo. Ubwo Nyinawumuntu Grace [wari umutoza w’AS Kigali y’abagore] yari ahagaritswe by’agateganyo badusabye ko twabatiza Mbarushimana Shabani [wari umutoza wungirije muri AS Kigali y’abagabo], aho bamuhagarikiye burundu badusaba ko Shabani yagumamo.”

    Nshimiye avuga ko mu gihe bacyiga ku cyifuzo cya Kodo bagiye kumushakira n’amahugurwa y’ibanze umutoza yakabaye afite. Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Kodo yari yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali.

    Nshutiyamagara Ismael “Kodo” yiyongereye ku bandi bahagaritse umupira bajya mu butoza nka Ndikumana Hamad “Katauti” wakiniraga Rayon Sports na Espoir ubu wungirije muri Musanze FC, Mutarambirwa Djabil wa APR FC, Kiyovu Sports na Police FC uri muri Etincelles na Rwaka Claude wakiniye La Jeunesse na Rayon Sports wungirije Ivan Minnaert muri Mukura VS.

    Tanga igitekerezo