AS Kigali yamaze kunganya amanota na Police FC

  0
  Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali (Ifoto/Ububiko)

  AS Kigali yananiwe kwisobanura na Gicumbi FC inganya amanota na Police FC iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona.

  Uwo mukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 i Gicumbi FC aho warangiye amakipe yose ntayibashije kureba mu izamu ry’indi.

  Ni umukino wa shampiyona yari igeze ku munsi wa 21, AS Kigali ikaba yarageze ku mwanya wa 4 inganya amanota 40 na Police FC iri ku mwanya wa 3.

  AS Kigali iyo iramuka itsinze uwo mukino yari kuba igeze ku mwanya wa kabiri, kuko APR FC ifite amanota 41 ku mwanya wa 2.

  Umutoza w’ikipe ya AS Kigali, Eric Nshimiyimana atangaza ko bagize ibibazo byo gukinira ku kibuga kibi bituma Babura igitego.

  Umutoza wa Gicumbi FC, Okoko Godhroid atangaza ko icyo bashaka ari uko ikipe itasubira mu cyiciro cya kabiri ahubwo bazaguma mu cyiciro cya mbere.

  Gicumbi FC ikomeje kwitwara neza kuko imaze kunganya na APR FC, Police FC kimwe na AS Kigali muri iyo mikino yo kwishyura ya shampiyona.

  Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15 yo yongeye kunganya muri shampiyona mu gihe yaherukaga kunganya na Espoir FC.

  Tanga igitekerezo