AS Kigali izisobanura na Mukura

    0
    Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali (Ifoto/Ububiko)

    AS Kigali izisobanura na Mukura Victory Sports muri shampiyona kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ifite ikibazo cyo mu busatirizi.

    Uwo mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 22 uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yatangaje ko bakomeje gukosora ikibazo bafite mu busatirizi kugira ngo bajye batsinda ibitego byinshi, kuko batakaza uburyo bwinshi kandi n’iyo batsinzwe batsindwa 1.

    Ikinyamakuru izubarirashe.rw cyagerageje kuvugisha Ivan Minnaert umutoza wa Mukura ariko ntiyaboneka.

    Mu mukino uheruka AS Kigali yatsinzwe na Rayon Sports 1-0 mu gihe Mukura yo yatsinze Espoir F C 3-2 muri shampiyona.

    AS Kigali iri ku mwanya wa 4 n’amanota 40 inganya amanota na Police F C iri ku mwanya 3 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23.

    Indi mikino izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017

    Bugesera F C Vs Sunrise F C (Bugesera saa “15.30”)

    Marines F C Vs Gicumbi F C (Umuganda saa “15.30”)

    Kirehe F C Vs Police F C Kirehe saa “15.30”).

    Imikino izaba ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017

    Pepinieres F C Vs Kiyovu (Ruyenzi saa “15.30”)

    Etincelles F C Vs APR F C (Umuganda saa “15.30”)

    Musanze F C Vs Espoir F C (Musanze saa “15.30”).

    Tanga igitekerezo