KIE yivanye muri shampiyona ya Handball

0
Imikino ya Handball yakunze kubera mu cyahoze ari KIE ubu ni UR-CE(Ifoto/Bakomere P)

UR-CE yahoze ari “KIE” Handball Club  yari isanzwe ikina shampiyona ya Handball mu Rwanda yikuye muri shampiyona kubera ikibazo cy’ubukene.

Utabarutse Theogene umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko iyi kipe yamaze gusezera muri shampiyona ndetse yamaze kubagezaho urwandiko rusezera.

Yagize ati “ Iyi kipe yatangiye shampiyona y’uyu mwaka ariko mu minsi ishize nibwo yatwandikiye itumenyesha ko ihagaze muri shampiyona kubera ikibazo cy’ubushobozi”.

Theogene akomeza avuga ko mbere y’uko iyi kipe ya KIE isezera muri shampiyona bari bafite gahunda yo kubaka ikibuga cya Handball muri iyi Kaminuza none ikaba yarahise isezera.

Yagize ati “ hari Itapi igomba kujya mu kibuga twamaze kwemererwa na Federation Internationale(Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball) twifuzaga ko tuzayishyira mu kibuga cya KIE none nayo iradutengushye isezeye muri shampiyona ubu nti twari twafata umwanzuro ahandi twazashyira iyi tapi ariko mu minsi iza tuzahashaka”.

Avuga ko ikibazo cya siporo muri za Kaminuza gikwiye kuganirwaho hagati y’abayobozi b’ibigo, Minispoc ndetse na Komite Olempike.

KIE siyo kipe gusa isezeye muri shampiyona kuko no mu mwaka wa 2015 Gicumbi nayo yasezeye muri shampiyona bitewe n’ubukene aho yari isigaye itabasha kugera ku bibuga aho shampiyona ikinirwa.

KIE Handball Club ivuye muri shampiyona iri ku mwanya wa 9 n’amanota abiri aho shampiyona yari isanzwe igizwe n’amakipe 11 ubu akaba asigaye ari 10.

Tanga igitekerezo