Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yagarutse mu Rwanda

    0
    Mukunzi Christopher Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball

    Mukunzi Christopher kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball ukina muri shampiyona yo muri Bulgaria yagarutse mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko cy’amezi arindwi.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu akinira ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Bulgaria aho yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 7 mu makipe 16 akina iyi shampiyona.

    Uyu mukinnyi akigera mu Rwanda yaganiriye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw

    IR: Ese shampiyona yo muri Bulgaria yararangiye cyangwa n’ikiruhuko ujemo gisanzwe?

    Mukunzi: Yego shampiyona yararangiye ndetse n’abakinnyi bagiye mu biruhuko cyane ko shampiyona yo muri iki gihugu iba yaratangiye kera dore ko mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize yari yaramaze gutangira ni na yo mpamvu isojwe hakiri kare.

    IR: Watubwira muri make uko wabonye shampiyona yo muri Bulgaria ugereranyije n’iy’u Rwanda?

    Mukunzi: Shampiyona yo muri Bulgaria aho itandukaniye n’iyo mu Rwanda ni uko zidangirira igihe kimwe kuko yo ikinwa kare kugira ngo ikipe y’igihugu izabone uko yitegura amarushanwa naho mu Rwanda hari n’igihe shampiyona ihagarara kubera ikipe y’igihugu.

    Ikindi ubushobozi bwo muri shampiyona yo muri Bulgaria butandukanye n’ubwo mu Rwanda kuko amakipe yose afite ubushobozi amakipe aba yitunze kandi afite n’abaterankunga bakomeye mu gihugu naho mu Rwanda amakipe arakishakisha.

    IR: Ha nyuma uje mu biruhuko muri iyi minsi uraba uhugiye mu biki?

    Mukunzi: Ubu ngiye kubanza gusura umuryango wanjye dore ko nari mbakumbuye ikindi numvise ko hari gahunda y’ikipe y’igihugu mu mezi ari imbere aho dushobora kwitabira imikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) ndetse n’imikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi aya marushanwa yose ntabwo turamenya aho azabera.

    Birumvikana ko nje hakiri kare kugira ngo nzabone umwanya wo kwitegurana n’abagenzi banjye igihe cyose umutoza w’ikipe y’igihugu azanyifuza ndahari.

    I R: Hanyuma se uteganya gusubira muri Bulgaria ryari?

    Mukunzi: Nzasubirayo shampiyona iri hafi gutangira ubwo ni nko muri Nzeli cyangwa mu mpera za Kanama uyu mwaka.

    Mu Gushyingo umwaka ushize wa 2016 nibwo Mukunzi yerekeje muri Bulgaria aho yagiye kwivuriza ku bufatanye n’ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni yahise abagwa mu ivi nyuma aza no kuyisinyira kuyikinira muri shampiyona.

    Mukunzi amaze gukinira ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni imikino igera kuri ine mbere y’uko shampiyona isozwa ni nyuma yo gukira aho yari yarabazwe mu ivi.

    Tanga igitekerezo