Kaminuza ya Gitwe irivovotera icyemezo cyo kuyifungira amashami, abanyeshuri bo bashobewe

0
Akababaro ni kose ku banyeshuri basabwe guhagarika amasomo, aha barimo basoma ibaruwa y'ubuyobozi bwa kaminuza ibasaba kuba basubiye mu miryango yabo

Abanyeshuri basaga 1500 ba Kaminuza ya Gitwe basabwe gutaha bitewe n’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) cyo gufunga by’agateganyo amwe mu mashami y’iyi kaminuza yo mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi w’iyi kaminuza Dr Jered Rugengande aravuga ko iki cyemezo cya MINEDUC cyabatunguye kuko ibyo yabasabye kunoza byose babinogeje, ntihakorwa irindi genzura.

Amashami yahagaritswe ni atatu: iry’Ubuganga, irya Loboratwari n’iry’Ubuforomo. MINEDUC yakoze igenzura kuwa 25 Ukwakira 2016 isanga aya mashami afite ibibazo, isaba ko bikemurwa.

Ubuyobozi bwa Kaminuza burimo busezerera abanyeshuri bo mu mashami atatu yigamo abanyehsuri basaga 1500

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) ivuga ko yakoze igenzura biturutse ku Cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cyo gusaba ko habaho amagenzura mu bijyanye n’ireme ry’uburezi butangwa.

HEC, mu ijwi ry’umuyobozi wayo Dr Mugisha Innocent, ivuga ko nyuma y’amagenzura hari amakaminuza n’amashuri makuru asaga 15 yandikiwe, asabwa kugira ibyo anoza mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Mugisha yabwiye Izubarirashe.rw ati “Babirangije ejo bakongera bagasaba igenzura, bagasuzumwa, bagahabwa uruhushya rwo gukomeza.”

Abanyeshuri bakoreshejwe inama mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, basabwa gutaha n’umutima mwiza no kwizera ko ibibazo bizakemuka vuba bakagaruka (Ifoto/Ntihinyuzwa JD)

Dr Mugisha Innocent, avuga ko ibyo guhagarika amasomo kw’abanyeshuri nta kibazo bitwaye, ko ikibazo cyaba kureka abanyeshuri bagakomeza kwiga ibintu bidafite ireme.

Umunyamakuru: Abanyeshuri ubwo barifata bate?

Dr Mugisha: “Baraba bihanganye kugira ngo ibyo byuzuzwe kuko kwihangana kw’abanyeshuri bagahabwa ikintu gifite ireme biruta kubihutisha hutihuti kandi tubona ireme riri mu kaga.”

Ku kibazo cya Kaminuza ya Gitwe, avuga ko adafite raporo ya buri kaminuza, ariko ko itangazamakuru rishatse kubimenya neza ryabibaza iyo kaminuza kuko bayibahaye.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe buvuga ko koko iryo genzura ryakozwe, tariki 25 Ukwakira 2016, hakagaragazwa ibibazo birimo iby’abarimu na za laboratwari, ariko ko ibyo basabwe bihutiye kubishyira mu bikorwa ndetse bandikira kenshi MINEDUC ngo ize ibisuzume, ntiyaza.

Dr Jered Rugengande uyobora iyi kaminuza, avuga ko bandikiye MINEDUC inshuro ebyiri ngo ize igenzure ntize, akibaza impamvu hafashwe icyemezo cyo guhagarika amwe mu mashami kandi nta kibazo agifite.

HEC yirinze kugira icyo ivuga ku mpamvu yaba yaratumye hadakorwa irindi genzura nk’uko Kaminuza ya Gitwe yabyifuje, umubobozi wayo Mugisha avuga ko uwumva ko yarenganyijwe yajurira.

Mugisha avuga ko igenzura ryakozwe n’abagenzuzi bavuye mu mahanga. Asaba abantu kumva neza ko nta kaminuza yafunzwe, kuko gufunga kaminuza byaba bisobanuye kuyambura uburenganzira bwo gukorera mu gihugu.

Avuga ko icyabayeho ari ugusaba za kaminuza kunoza ireme ry’uburezi zitanga, akavuga ko na Kaminuza y’u Rwanda yandikiwe muri uwo rwego.

Twahamagaye Minisitiri w’Uburezi Dr Papius Malimba ngo atubwire niba yarakiriye amabaruwa abiri ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe buvuga ko bwamwandikiye busaba irindi genzura, turamubura.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe mu ibaruwa bwahaye abanyeshuri ibasaba gutaha, bwababwiye ko bugiye kuganira na MINEDUC, ariko bunabasaba gusenga ngo ibyo biganiro Imana izabibemo.

Abanyeshuri barimo basoma ibaruwa yanditswe n’umuyobozi wa kaminuza abasaba gusubira iwabo mu gihe ikibazo kirimo gishakirwa umuti (Ifoto/Ntihinyuzwa JD)

Iyi ni yo baruwa ubuyobozi bwa Kaminuza bwahaye abanyeshuri basabwe gutahaAbanyeshuri biga ubuganga muri iyi kaminuza, baravuga ko bababajwe n’iki cyemezo, bakavuga ko ubu bigaga neza kuko ibyo kaminuza yasabwe gukosora yari yarabikoze ndetse ngo bakaba bigishwa n’abarimu b’abahanga biganjemo abigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umwe muri bo witwa Ishimwe Bienveillante yabwiye Izubarirashe.rw ko ubuyobozi bwagakwiye gutekereza ku gihe abanyeshuri baba bamaze biga n’amafaranga bishyuye.

Uyu mukobwa wo mu mwaka wa 2 avuga ko umwaka ushize mu wa mbere bishyuye ibihumbi 900, uyu mwaka bakaba barishyuye miliyoni n’ibihumbi 200, akavuga ko bibabaje kuba bisa n’ibyapfuye ubusa.

Ati “Iki cyemezo cyadutunguye, kutubwira ngo nta bikoresho dufite, nta laboratwari kandi twiga neza, twigishwa n’abaprofessor babyigiye nka ba Gashegu niba mubazi, amalaboratwari arahari, ikibazo gishobora kuba cyarabayeho ni uko bakoze igenzura umwaka ushize hari ibikoresho bitari byaza, bakaba bataragarutse kuko ibikoresho byaraje, byadutunguye natwe.”

Akababaro ni kose ku banyeshuri basabwe guhagarika amasomo, aha barimo basoma ibaruwa y’ubuyobozi bwa kaminuza ibasaba kuba basubiye mu miryango yabo

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Gitwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane(Ifoto/Ntihinyuzwa JD)

Ireme ry’uburezi rigerwa ku mashyi, intandaro y’ubushomeri mu rubyiruko

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi ricumbagira cyagiye kigarukwaho n’inzego zitandukanye. Perezida Kagame yigeze kuvuga ko bibabaje kuba umunyeshuri arangiza kaminuza atazi kwandika ibaruwa isaba akazi.

Kuri Senateri Niyongana Gallican uyobora komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, gushakira umuti ireme ry’uburezi mu Rwanda ari nko kwasa ingiga y’igiti y’insobe.

Sena ibona gushakira umuti ireme ry’uburezi mu Rwanda ari nko kwasa ingiga y’igiti y’insobe

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yatunze urutoki ku bumenyi bucagase abarangiza amashuri baba bafite, bujya bukunda kunengwa.

Yagize ati “Dufite abana benshi bari mu mashuri, dufite abana benshi barangiza, bagera ku isoko ry’umurimo ari uwo bahawe, ari uwo bihangiye ugasanga hakiri ikibazo benshi bagarukaho ko ireme ry’uburezi rikwiye kugira icyo rikorwaho.”

Urubyiruko rwakunze kunengwa kudakura amaboko mu mufuka ngo rukore, ariko rimwe na rimwe rukagaragaza ireme ry’uburezi nk’ikibazo gituma n’ubonye akazi atabasha kugakora.

Kayumba Aimé uhagarariye Umuryango RDI (Rural Develppment Initiative), avuga ko ikibazo urubyiruko rufite atari uko nta kazi kari mu gihugu kuko hari n’abagahabwa kakabananira kandi bararangije amashuri, kubera uburezi bufifitse bahawe.

Aragira ati “Ntabwo mpamya ko mu Rwanda akazi kari kaba gake, ahubwo hari ubwo usanga abantu badafite ubushobozi bwo kugakora, ntabwo urubyiruko twikuraho amakosa natwe, ariko ikintu kijyanye n’uburezi, urubyiruko akenshi rurimo rurapfira mu mashuri, muri kaminuza umwana arimo ariga ubuhinzi ariko ushobora kumujyana mu murima ukamubaza ikibazo yakagombye kuba azi kikamunanira. Ikibazo cy’uburezi nacyo ni ikibazo!”

Ireme ry’uburezi rigerwa ku mashyi, intandaro y’ubushomeri mu rubyiruko

Tanga igitekerezo