Kagame na Papa baganiriye ku iterambere ry’u Rwanda n’uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside

    0
    Perezida Kagame na Madamu bahaye impano Papa Francis (Ifoto/Village Urugwiro)

    Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku ruhure rwa Kiliziya ku iterambere ry’u Rwanda cyane mu burezi ndetse banavuga birambuye ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nkuko tubikesha itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri Mushikiwabo wari waherekeje Perezida Kagame avuga ko ibiganiro bye na Papa Francis byibanze ku ngingo zitandukanye.

    Yagize ati “Perezida Kagame na Papa baganiriye ku ngingo zitandukanye z’umubano w’u Rwanda n’Ubutaka Butagatifu. Perezida yashimye ruhare rwa Kiliziya ku iterambere ry’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’uburezi n’ubuzima.”

    Mushikiwabo kandi yavuze ko banaganiriye ku ruhare rwa Kiliziya Gaturika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho mbere yayo Kiliziya ifatanyije n’ubuyobozi bw’abakoloni bose bagize uruhare mu gucamo ibice Abanyarwanda ari na byo ntandaro ya Jenoside.

    Kuri ubu ngo guhakana Jenoside no kutayiha agaciro bikomeje guhabwa intebe mu miryango imwe igize Kiliziya ndetse n’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakomeje guhishirwa mu miryango ya Kiliziya Gaturika aho gushyikirizwa ubutabera.

    Kuri Minisitiri Mushikiwabo ngo “Ibiganiro by’uyu munsi byaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubahane ku mpande zombi. Ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda n’Ubutaka Butagatifu bishingiye ku buryo bumvise amateka y’u Rwanda ndetse n’ibigomba gukorwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Bitumye turushaho kubaka inkingi y’umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gaturika.”

    Kiliziya Gaturika yashimye cyane u Rwanda aho rugeze mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere ry’ubukungu, harimo no kuba abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside bize kubana no gukorera hamwe.

    Papa yasabye imbabazi

    Papa Francis kandi yasabye imbabazi ku “byaba ndetse no gutsindwa kwa kiliziya n’abayigize” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze abwira Perezida w’u Rwanda ko yizeye ko imbabazi asabye zizafasha igihugu gukira ibikomere.

    Mu itanganzo ridasanzwe dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Vatikani yemera ko bamwe mu bapadiri n’ababikira “bayobotse urwango, ubugizi bwa nabi no kugambanira ubutumwa bwabo bwo kwamamazi ivangili.”

    Vatikani kandi ivuga ko Papa Francis yagaragaje ko yifuza ko “uku kwicisha bugufi bakemera ugutsindwa muri biriya bihe, byanangije isura ya Kiliziya, kwagira uruhare [kwicuza] mu gusukura ibyabaye hanyuma bigaha intebe ukwizera n’ejo hazaza hafite amahoro.”

    Uku gusaba imbabazi kwa Vatikani bije bikurikira imbabazi zasabwe n’abashumba ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    Tanga igitekerezo