Kabuhariwe mu gukora ‘cake’ muri Turukiya yasangije ubumenyi bwe Abanyarwanda

0
Master Chef Cemil Cengel ari kumwe na Chef Murenzi Hashim wo muri Simba Supermarket yahuguye

Master Chef Cemil Cengel w’imyaka 36 ni ikirangirire kuri televiziyo zo mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya no kuri YouTube mu biganiro byo guteka imigati y’ubwoko bunyuranye.

Uyu mugabo wubatse ufite umwana umwe w’imyaka 3, amaze imyaka 23 akora mu guteka imigati muri Turukiya ndetse n’ahandi ku mugabane w’u Burayi akaba yaranabyigishije mu mashuri, ubu akaba akorera uruganda rwa Pakmaya.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, Chef Cemil yakiriye Abanyarwanda bane boherejwe n’iduka rinini rya Simba Super Market ngo bahugurwe mu gukora imigati yo ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’ibyumweru bitatu aba Banyarwanda bamaranye na we muri Turukiya, yanazanye na bo mu Rwanda bamarana ikindi cyumweru bahugura n’abandi Banyarwanda.

Abakunda ibiganiro bica kuri televiziyo byo guteka muri Turukiya bazi cyane Master Chef Cemil

Ngarambe Justine uyobora Simba Supermarket avuga ko mu mikoranire myiza basanzwe bakoranamo n’uru ruganda rwa Pakmaya ibagemurira imisemburo, ngo bashatse ko na bo bahindura imikorere bakagira ‘cake/gateau’ yo ku rwego rw’u Burayi.

Yagize ati “Twifuje ko n’abanyamahanga bagenderera u Rwanda basanga cake zacu zimeze nk’izabo kuko akenshi twakoraga nyine izijyanye n’ibyo Abanyarwanda bakunda gusa ugasanga nta gashya karimo.”

Chef Cemil avuga ko uburyo izi ‘cakes’ zitatse ndetse n’ibirungo bitandukanye bashyiramo bimeze nk’ibyo mu Burayi kandi assize Abanyarwanda yigishije bamaze kubimenya.

Murenzi Hashim w’imyaka 29 ari mu bagiye kwihugura muri Turukiya, aho avuga ko ari amahirwe ku Banyarwanda bakora uyu mwuga kuko ngo mu nzira y’iterambere igihugu kirimo abona mu minsi izaza batazajya bitabaza abanyamahanga kandi ngo hari abenegihugu bazi gukora nk’iby’abanyamahanga.

Yagize ati “Turashima cyane nk’Abanyarwanda kuko kubona dufite cake isa gutya ni ubwa mbere twari tubibonye. Ubu twakora cake zigenewe abantu batandukanye zirimo izifite amavuta cyangwa izatayafite, izifite isukari cyangwa izatayifite, n’ibindi.”

Murenzi Hashim wahuguwe mu guteka cake muri Turukiya

Murenzi avuga ko izi ‘cakes’ zijyanye cyane no kwita ku buzima mu gihe bari basanzwe bakora izuzuyemo isukari rimwe na rimwe itaba nziza ku buzima bwa muntu.

Ngo yifuza ko habaho uburya yanabyigisha abandi Banyarwanda, ati “Ubu tugize Imana tukabona nk’ishuri ryigisha ‘pastry’ byaba byiza kuko twabona akazi ko kwigisha ibi tumaze kumenya tugatera imbere nk’abandi.”

Buri wese ubu yabona cake bitewe n'icyo akunda cyangwa bitewe n'icyo umubiri we ukunda kwakira
Buri wese ubu yabona cake bitewe n’icyo akunda cyangwa bitewe n’icyo umubiri we ukunda kwakira
Ntabwo mu Rwanda bari basanzwe bategura cake kuri ubu buryo
Ntabwo mu Rwanda bari basanzwe bategura cake kuri ubu buryo
Iyi cake irimo imineke n'ibindi kuko ngo Abanyarwanda bakunda imineke
Iyi cake irimo imineke n’ibindi kuko ngo Abanyarwanda bakunda imineke
Abanyarwanda ubu ngo bagiye kujya bakora cakes zimeze nk'iz'i Burayi
Abanyarwanda ubu ngo bagiye kujya bakora cakes zimeze nk’iz’i Burayi
Ubuki, umuneke ni byo bigize iyi cake ishobora kuba yaribwa nyuma yo kurya nka dessert
Ubuki, umuneke ni byo bigize iyi cake ishobora kuba yaribwa nyuma yo kurya nka dessert
Abanyamahanga bagenderera u Rwanda bishimiye ko bimwe mu byo bakunda iwabo babisanze i Kigali
Abanyamahanga bagenderera u Rwanda bishimiye ko bimwe mu byo bakunda iwabo babisanze i Kigali
Abayobozi mu ruganda rwa Pakmaya bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'abo muri Simba Supermarket
Abayobozi mu ruganda rwa Pakmaya bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’abo muri Simba Supermarket

Tanga igitekerezo