Jay Polly yasubije Umurundi umushinja kwisiga mukorogo, ati “Naba nitukuza ndwana n’iki?”

Muri make, Jay Polly avuga ko B Face ashaka kumuzamukiraho, naho ibyo kuvuga ko yitukuje byo ngo ni ukwirengagiza, kuko ngo nta muntu umeze nk'uko yari ameze kera, cyane cyane ku muntu ubonye amafaranga akarya neze akanoga isabune nziza agaca ukubiri na gifura.

1
Jay Polly mu bihe bitandukanye, hamwe ari igikara, ahandi ari inzobe (Ifoto/Igihe)

Mu ndirimbo umuraperi w’Umurundi witwa B Face anengamo abahanzi benshi bo mu Rwanda, avuga ko atiyumvisha impamvu Jay Polly yitukuje, akibaza niba atazi ko bitera kanseri.

B Face avuga ko Jay Polly yarapaga neza agitangira umuziki, agenda asubira inyuma. Agaruka ku ruhu rwa Jay Poly, akamubaza impamvu yanze uruhu rw’abirabura akigira “nk’Abanyaburaya.”

Muri iyo ndirimbo yise La différence, B Face aragira ati “Kuba umu-black ni ama-chance ya hatari, ni igiki cyatumye uhitamo guhindura umubiri ugasa n’Abanyaburaya utavuka n’i Kigali?”

Yungamo ati “Urazi ko kwitukuza bitera kanseri, ni igiki cyatumye uhindura style ko nzi ko na kera wari umurapa w’ukuri? Mbega ni Guma Guma yaguteye amanyama ikagutera ubunebwe bwo kwandika imisitari?”

Jay Polly yabwiye Izubarirashe.rw ko uyu Murundi “yahobagiye”, ashaka kuzamukira ku bahanzi nyarwanda, agahakana amakuru yakunze kumuvugwaho ko uruhu rwe rwari igikara yaruteye mukorogo.

Ati “Naba nitukuza ndwana n’iki? Ese hari uwo batabivugaho ko nsigaye numva ngo ni imvugo yateye, Icyo ni cyo kintu abantu bagakwiye kuvuga kweli? Njyewe ntabwo nabifatira umwanya rwose ibyo ni ibintu bya feke, umuziki wacu ntibari kuwuvugaho, baravuga gusa ngo abahanzi twitukuje, ibyo ni ibintu bya feke.”

Ese koko Miss Rwanda yisize ‘mukorogo’ – Icyo we abivugaho

Jay Polly avuga ko abavuga ko yitukuje ari “abantu b’ishyari gusa, badafite akazi” kuko “ufite ikintu akora afite n’ubwenge ntabwo afata umwanya ajya mu bintu bidafite akamaro, njyewe ndi natural (mfite uruhu rw’umwimerere).”

Jay Polly akiri igikara. Avuga ko yakeye kubera amafaranga, kuko iyo umuntu agize amafaranga yiyitaho, bitandukanye na mbere agitangira umuziki (Ifoto/Igihe)

Aka wa mugani ngo ‘ifaranga aho urikubise haroroha’, Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ avuga ko iyo ugize amafaranga uca ukubiri n’isabune ya gifura, ukarya neza, n’uruhu rugahinduka ugacya kurushaho.

Avuga ko abihutira kuvuga ko we n’abandi bahanzi nyarwanda bitukuje, bakagombye kujya bafata amafoto yabo ya kera bakareba na bo niba batarahindutse, ati “ntabwo umuntu ahora ari umwe.”

Abisobanura atya: “Na bo ubwabo bajye bireba, arebe uko yari ameze kera, arebe ifoto ye ya kera wenda akiri muri segonderi arebe n’iy’ubu, usanga umuntu ahinduka, ntabwo umuntu ahora ari umwe , niba utari ufite amafaranga ukaba wayabonye ukoga ukamera neza, niba wogaga gifura ukoga isabune yakugenewe, ngo waritukuje? Nonese ko batavuga ngo nambara n’imyenda myiza kurusha iyo nambaraga kera?”

Umurundi yasohoye indirimbo yifatira ku gahanga P Fla, Jay Polly, Bull Dogg, Paccy na Ama G

Abahanzi nyarwanda bamaze kuvugwaho kwitukuza ni benshi. Nta n’umwe uremera ko yitukuje. Umukinnyi w’amafilimi wo muri Tanzania Vicent Kigosi ‘Ray’ na we yaririmbweho kwitukuza.

Umuraperi Ney wa Mitego mu ndirimbo ye ‘Shika adabu yako’ avuga ko amafaranga Ray akura mu gukina amafilimi yose ayamarira mu kugura mukorogo nk’Abanyekongo. Ray yavuze ko atitukuje, avuga ko yakeye kubera kunywa amazi menshi.

Vicent Kigosi ukunze gukina amafilime yitwa Ray, mbere na nyuma yo kwicyesha

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iheruka kuburira abakoresha mukorogo, amavuta arimo hydroquinone nyinshi kuko ngo yangiza uruhu, ivuga ko hydroquinone yemewe ari ni itarenze 0,07%. Mu Rwanda hari amavuta agejeje kuri 2% ya Hydroquinone yisigwa cyane n’abakobwa.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo