Itsinda Active ryatumye umuhanzi SQ agaruka muri muzika

0
Umuhanzi SQ

Itsinda Active ryatumye Niyigena Emmanuel wamamaye nka SQ cyangwa Sisqo mu myaka ya za 2008 kubera kubyina indirimbo zigezweho asubira muri muzika.

Uyu musore wakunze gukoresha izina rya SQ mu buhanzi bwe avuga ko yabyinanye na Tizzo hamwe na Olvis mu itsinda rya Machinal Crew ryabyiniraga umuhanzi Miss Jojo.

Yagize ati “Natangiye ibisa na muzika muri 2008, mbihagarika 2012 kubera amasomo, ariko iyo nsubije amaso inyuma mbona abo nasize mu gakino bageze ku rwego rwiza, ni yo mpamvu navuze ngo ‘reka mbaze nsoze amasomo noneho nzagarukire rimwe. Reka nkore muzika kuko n’ubundi nayiretse atari uko nta mpano mfite ahubwo byatewe no kwanga gufatanya ibintu bibiri.”

Akomeza agira ati “burya iyo ufatanyije ibintu bibiri harimo kimwe gipfa kandi wenda gifite akamaro ku buzima bwawe.Njyewe nahisemo kubanza kwiga noneho nkagakora muzika nyuma. Ndizeza Abanyarwanda ko nzajya mbakorera ibintu bitandukanye n’ibyo twakoraga muri 2008.”

Intego ye ngo ni ukwerekana ko impano yari afite mu myaka ya za 2008 ntaho yagiye cyane ku bamuzi mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare (GSOB).

Kuri ubu afite indirimbo imwe yise ‘Vanilla’ ikaba ikozwe mu njyana ya R&B.

Tanga igitekerezo