Itorero Imena ntirizatererana Miss Queen

0
Miss Queen yabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, akaba ubusanzwe ari umubyinnyi w'Itorero ndangamuco Imena

Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu cya nyampinga w’u Rwanda wa 2017, usibye kuba yarambitswe iryo kamba, ubusanzwe ni n’umubyinnyi w’Itorero Imena ryitoreza i Nyamirambo, ubuyobozi bwaryo bukaba bwemeza ko buzakomeza kumuba hafi kugira ngo azese imihigo yahize.

Queen Kalimpinya agihatanira kuzamuka mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda

Semanza Jean Baptiste bakunze kwita Jabastar Umuyobozi w’Itorero Imena mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 yavuze ko bazakomeza gushyigikira Queen Kalimpinya mu bikorwa bye.

Jabastar yakomeje avuga ko Miss Queen ari umuhanga mu kubyina kuko na mu mashuri yabaye umubyinnyi akaba n’umutoza akoresheje ubumenyi yakuye mu Itorero Imena. Kuba Queen yarasubije neza ibibazo yabajijwe bishingiye ku muco, Jabastar avuga ko mu Itorero Imena batoza kubyina n’umuco.

Umuyobozi w’Itorero Imena yakomeje agira ati “Queen ni umwana w’Itorero, ntabwo tubakundisha kwiga gusa tubatoza n’umuco binyuze mu biganiro tubaha”.

Jabastar yakomeje agira ati “Queen ni umwana ugira umuco n’ikinyabupfura, nyuma yo gutsinda yashimiye Itorero kuko twakomeje kumuba hafi”.

Umuhanzi Jabastar akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Imena avuga ko mu byo bashyira imbere harimo no kubaka umuryango ari nayo mpamvu bakorana n’imiryango y’ababyinnyi babo.

Abakobwa 15 bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda banyuzagamo bakabyina n’imbyino za kinyarwanda

Gusa nubwo Miss Queen ari umubyinnyi, ariko umwanya we munini awuharira amasomo.

Ikinyamakuru izubarirashe.rw cyagerageje kuvugana na Queen, ntiyaboneka ku murongo we wa telephone igendanwa.

Tanga igitekerezo