Itangazo rya MINEACOM rihagarika imikino y’amahirwe izwi nka Sports4Africa

0

ITANGAZO RYA MINISITERI Y’UBUCURUZI, INGANDA N’IBIKORWA
BY’UMURYANGO WA AFRIKA Y’UBURASIRAZUBA

Nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba ku mikino y’amahirwe, hakagaragara ko hari sosiyete yemerewe gucuruza iyo mikino itubahiriza neza amategeko n’amabwiriza ayigenga, cyane cyane kutishyura abatsindiye kuntego zatanzwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ashingiye ku itegeko n°58/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, ashingiye kandi ku mpungenge zimaze minsi zigaragazwa n’ abaturage bo mu Turere tumwe na tumwe batishurwa integano y’amahirwe adahinduka baba bategeye;

Aramenyesha abanyarwanda bose ko imikino yo gutega y’ ikigo ubucuruzi cya LPS/NEW SOJEL PARTNERSHIP izwi kw’ izina rya Sports4Africa ibaye ihagaritswe by’agateganyo kugira ngo hanononsorwe ubucuruzi bwayo bugomba gukorwa ntawe bubangamiye, kandi i
kwishyura no kurangiza izindi nshingano zituruka ku bikorwa by’imikino y’amahirwe yo gutega yagejeje kubakiniye ahantu hatangirwa serivisi zayo bagatsindira integano yashyizweho.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Africa Uburasirazuba, arasaba inzego zose bireba cyane cyane Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze na Polisi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’lki cyemezo.

Download PDF

Tanga igitekerezo