Inzego z’ibanze mu Burengerazuba zasabwe kunoza imicungire y’abakozi ba Leta

    0

    Kuva kuwa mbere taliki 06 Werurwe kugera kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Werurwe 2017, Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta yasuye intara y’uburengerazuba, aho yasuye ndetse ikanaganira n’abakozi ba leta bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, igera no mu mirenge imwe n’imwe n’utugali muri utwo turere, ireba uko abakozi ba Leta bacungwa n’uko bubahiriza amategeko agenga abakozi ba Leta.

    Amwe mu makosa yasanzwe agomba gukosorwa mu turere n’ imirenge byasuwe. Habiyakare François Perezida w’inama y’abakomiseri avuga ko icya mbere uturere duhuriyeho ari ikibazo cy’imyanya itarimo abakozi.

    Yagize ati “Hari ibyo twasanze bagomba gukosora, icya mbere ni icyo cy’imyanya myinshi itarimo abakozi, kandi sintekereza ko ari ikibazo bakwiye kwikemurira ubwabo bonyine cyangwa se bafitemo uruhare bo bonyine kuko hari n’ibibazo bibarenze, kuko nk’iki cyo cy’imyanya itarimo abakozi bavuga ko biterwa n’ingengo y’ imari ntoya, ariko uko bafite iyo ngengo y’imari ntoya, bakagira n’abakozi bakeya bituma hari n’akazi kadakorwa…urugero niba mwari mugenewe gukora mu karere muri abantu 200 mukaba mukoramo muri 130 ntabwo muzagirira akamaro abaturage uko byakagombye”.

    Uhereye ibumoso Visi-Perezidante w’Inama y’abakomiseri muri PSC, Guverineri Munyantwari Alphonse, Perezida w’inama y’abakomiseri muri PSC Habiyakare Francois, Umunyamanga Nshingwabikorwa wa PSC Angelina Muganza

    Komiseri Habiyakare François avuga ko bakwiye gukomeza gutekereza kuri iki kibazo, bagashaka aho ayo mafaranga yava bo ubwabo cyangwa leta ikabafasha ariko bigakorwa.

    Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko hari n’ibindi bitubahirizwa kandi usanga biterwa n’ uburangare bw’ abayobozi b’inzegp z’uturere. Aha batunga agatoki ikibazo cy’abakozi bakora badafite amadosiye yuzuye. Komiseri François yagize ati “Umukozi iyo atangiye akazi akamara imyaka ibiri nta diplome igaragara mu idosiye ye, nta kopi y’indangamuntu igaragara mu idosiye yekandi igiye yazaga gukora ikizamini yarayerekanye…ntabwo byumvikana, haba hari uburangare no kutita ku bintu.”

    Ikindi inzego z’ibanze zanenzwe ni abakozi benshi bamaze igihe mu kazi batigeze barahira kandi itegeko rivuga ko umuntu atangira akazi ari uko yamaze kurahira. Ibi Komisiyo na byo ibyita uburangare ariko abayobozi b’inzego z’ibanze bo babyitirira kubura umwanya.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bushimira Komisiyo yafashe umwanya wo kumanuka ikagera mu nzego z’ibanze kuko nubwo hari bimwe biba bigenda neza, hatabura ibiba bikenewe gukosorwa kuko imicungire y’abakozi ihora ikeneye kunozwa.

    Munyantwari Alphonse avuga hari intambwe nini imaze guterwa ariko haba hakenewe n’uko guhugurwa kugirango imicungire y’abakozi irusheho kugenda neza.

    Yagize ati “Imicungire y’abakozi si ikintu wavuga ngo wakigezeho ijana ku ijana. Iyo ugeze kuri bimwe uba ushaka kuzamuka ukagera no ku bindi, na byo wabigeraho ukifuza kugera no ku bindi, ni yo mpamvu dushima iyi gahunda ya Komisiyo yo kumanuka ikadusura ikagera no ku rwego rw’ imirenge n’akagali kugira ngo yereke abayobozi ibyo baba bakeneye kugeraho tutirengagije ko hari n’ ibyo baba baragezeho kandi bigenda neza”.

    Iyi gahunda ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yiswe Icyumweru cyahariwe abakozi ba leta, yahereye mu Ntara y’ Amajyaruguru, ikomereza mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ikaba igiye gukomereza Iburasirazuba mu Mujyi wa Kigali; aho abakozi bongera kwibutswa amategeko abagenga hagamijwe kubafasha gukora kinyamwuga no gutanga umusaruro uhagije.

    Tanga igitekerezo