Impinduka muri shampiyona ya Volleyball y’abagore

    0
    Ikipe ya APR ya Volleyball mu bagore ifoto/ububiko)

    Muri shampiyona y’abagore ya Volleyball habayemo impinduka aho hari imikino imwe yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ariko ikaba yasubitswe kubera ko amwe mu makipe agizwe n’ibigo by’amashuri kandi yatangiye ibizamini.

    Imikino yasubitswe n’iyagombaga guhuza

    Ruhango vs St Aloys

    APR VC vs St Joseph

    St Joseph vs St Aloys

    APR vs Ruhango.

    Si muri shampiyona y’abagore gusa hari mikino yasubitswe kuko hari n’imikino yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo nayo yasubitswe kubera ibizamini.

    Amakipe y’icyiciro cya kabiri yagombaga gukina mu mpera z’iki cyumweru

    IPRC East vs CXR,

    RHS vs UR HUYE

    ST JOSEPH vs UR HUYE.

    Mudahinyuka Christophe umwe mu batekinisiye b’ishyirahamwe ry’umikino wa Volleyball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko iyi mikino yasubitswe kubera ko aya makipe amenshi agizwe n’ibigo by’amashuri, ati “twahisemo ko iyi mikino yazasubukurwa mu cyumweru gitaha naho nibikunda kuko ishobora kudakinwa nabwo dore ko ibigo by’amashuri bitatangiriza rimwe ibizamini hariho ibitangira mbere n’ibitangira nyuma”.

    Avuga ko ku cyumweru tariki ya 19 Weruwe ari bwo hateganyijwe umukino umwe uzahuza RRA iyoboye shampiyona na IPRC Kigali ku kibuga cya Ecole Belge.

    Tanga igitekerezo