Imana yabuze none bagize ngo ni twe twayibye!

0

Abana babiri bakundaga kwiba bya hatari. Umunsi umwe nyina yigira inama yo kubashyira pasteur ngo abasengere. Nuko pasteur avuga ko hinjira umwe umwe ariko hakabanza umutoya.

Umwana arinjira pasteur aramubaza ati “Imana irihe?”, Umwana ntiyakoma; pasteur ati Imana irihe? umwana araturumbuka ariruka. Mukuru we amubonye ati ko wiruka habaye iki? umwana asubiza mukuru we ati “Imana yabuze none bagize ngo ni twe twayibye!”


*SEKA!*

Abagabo babiri bari bicaye hafi y’ingo zabo baganira nuko umwe ati mfite umwana w’ikigoryi nta wundi umeze nka we nari nabona! Mugenzi we ati ‘reka reka ntawarusha uwanjye’ ati ‘ndetse reka mbikwereke! Aba ahamagaye Kamanzi we ati ‘sha ngira kuri boutique unzanire umugati’, kamanzi aba afashijemo! Ati ‘sinakubwiye, ntambajije amafaranga yo kwishyura, ntambajije uwo agura uwo ari wo none dore aranyarutse!’ Mugenzi we araseka ati ‘ibi ni toto reka nkwereke uwanjye!’ Aba ahamagaye Eric we ati ‘sha nyaruka ujye mu rugo urebe ko mpari’. Ericaba aranyarutse no mu rugo maze nko mu minota 10 aba aragarutse ati ‘maman arambwiye ngo ntuhari’.

Muri aba bana ninde ukabije?

*GAHE N’ABANDI BISEKERE*

Tanga igitekerezo