Ikipe y’igihugu yatsinze abakinnyi b’abahanga muri Basketball

0
Ikipe y'Igihugu ya Basketball

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yatsinze abahanga kurusha abandi (All Stars) amanota 79-64 mu mukino wa gishuti wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Abakinnyi b’abahanga batoranyijwe ngo bahure n’ikipe y’Igihugu

Muri uwo mukino ikipe y’igihugu yatsinze uduce twose uko ari 4, aka mbere ku manota 16-10, aka kabiri 22-16, aka gatatu 22-21 naho aka kane ku manota 19-18.

Ayo makipe yakinnye uwo mukino wa gishuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017 mu rwego rwo kwitegura imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V).

Ikipe y’igihugu iritegura imikino y’Akarere ka gatanu izabera mu Misiri kuva tariki 12 kugera 18 Werurwe 2017.

Abakinnyi cumi na batanu bari mu mwiherero basanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda ya Basketball ni: Mugabe Aristide ukinira Patriots BBC, Kubwimana Ali wa REG BBC, Sagamba Sedar wa Patriots BBC, Ishimwe Parfait wa APR BBC, Nkurunziza Walter wa Patriots BBC, Ndizeye Dieudoné wa IPRC-Kigali BBC, Hagumitwari Steven wa IPRC-Kigali BBC, Ruzigande Ally wa APR BBC, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC, Munyaneza Eric wa APR BBC, Ndoli Jean Paul wa IPRC-Kigali BBC, Shyaka Olivier wa Espoir BBC, Kaje Elie wa Patriots BBC, Kami Kabange wa REG BBC ndetse na Niyonsaba Bienvenu wa IPRC-South BBC.

Umukinnyi w’Umunyarwanda wabigize umwuga ari we Bladley Cameron, ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kugera mu mwiherero (local) w’ikipe y’igihugu kugira ngo yifatanye n’abandi mu myitozo.

Ibihugu 9 bizitabira iyo mikino ni: u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Tanzania na Misiri izakira ayo marushanwa.

Tanga igitekerezo