Ijambo rya Madame Jeannette Kagame mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore

0

IJAMBO RYA NYAKUBAHWA MADAME JEANNETTE KAGAME MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE.

Nyabihu, ku wa 8 Werurwe 2017

Ba Nyakubahwa ba Minisitiri;
Bayobozi mu nzego Nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu;
Esteemed Partners from International and Local agencies;

Baturage b’Akarere ka Nyabihu,
Byumwihariko Abatuye Umurenge wa Shyira;
Babyeyi;
Rubyiruko, Bana Bacu;
Muraho neza!

Duteraniye hano twizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, we soko y’Iterambere rirambye akaba n’ishingiro ry’umuryango.

Usubiye mu mateka yacu nk’Abanyarwanda, umugore ni umuntu wubashywe, ni umujyanama, akaba umubyeyi uhekeye u Rwanda kandi akagira uruhare mu mibereho myiza y’umuryango we n’igihugu muri rusange.

Nkuko byagiye bigaragara henshi ku Isi, umugore yaje kubura agaciro, akumiirwa mu mirimo iteza imbere igihugu cye, abuzwa uburenganzira bwo kwiga nka musaza we; abuzwa uburenganzira ku mutungo; kugera aho benshi muribo babyakira gutyo n’ubwo tutakwirengagiza ko hari abaharaniye ko bihinduka.

Munyihanganire ngire icyo mbwira abashyitsi turi kumwe uyu munsi batumva ururimi rwacu.

Dear Partners,

As we celebrate International Women’s Day, we also take the time to reflect and celebrate great achievements accomplished by Rwandan women. We remember the incredible strides that have made Rwanda one of the pioneers in championing efforts that promote and advocate causes for women and girls.

After the 1994 Genocide against the Tutsi, women were left to pick up the pieces left behind. Most found themselves as widows, having to assume the role as heads of households. A new responsibility arose, as women were not only taking up roles as heads of their households, but securing positions of leadership in the country.

Through the years of hard work and dedication, women in Rwanda have helped the country cement its place in history as a country that not only takes pride, but sets the standard in promoting and advocating for women’s causes. It is through the support and encouragement of the Government, that women have continued to flourish in these new roles.

Uyu munsi turishimira ko ibi byabaye amateka kuko ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwasubije umugore agaciro n’icyubahiro akwiriye.

Turongera kwibutswa gusigasira ako gaciro nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga “Munyarwandakazi, Komeza usigasire agaciro wasubijwe.”

Mu Rwanda, abagore bagize 52% by’abaturage, ntitwavuga rero iterambere ry’igihugu, mu gihe abagize umubare munini batabigizemo uruhare.

Tumaze gusobanukirwa uruhare rw’Abari n’Abategarugori mu iterambere ry’igihugu kandi bigaragarira mu ngeri nyinshi: abakobwa bariga bagatsinda neza, biga mu mashami yose nka basaza babo ndetse ntibahezwa no mu mashami y’ubumenyi-ngiro.

Dufite abagore bayoboye ibigo bya Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Abagore bari mu nzego z’umutekano, abanyabukolikoli n’abanyabugeni, Abagore bakora imirimo y’ubucuruzi ndetse n’abahinzi – borozi ba kijyambere nkuko twabigaragarijwe mu imurika-bikorwa ryateguwe n’abari n’abategarugori bo muri uyu murenge wa Shyira.

Babyeyi,

Twese turabizi ko “Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango.” Hari gahunda nyinshi zashyizweho mu kubaka ubwo bushobozi. Mu gusigasira agaciro twahawe rero nagira ngo twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango!

 Kuki tukibona abana b’abakobwa batwita bari munsi y’imyaka 18? Ingaruka ni nyinshi haba mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera; kuko nabo baba bagikeneye kwitabwaho ndetse n’imibiri yabo itabemerera gutwita no kubyara.

 Kuki dufite ikibazo cy’isuku nke kandi ba Mutima w’Urugo ubundi bazwiho gutunganya no kugira isuku aho bari?

 Kuki hari abana bakigaragaraho imirire mibi, bigatuma abana bagwingira ntibakure neza, kandi hariho gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato, igikoni cy’umudugudu, akarima k’igikoni, Girinka Munyarwanda, Inkongoro y’umwana, n’izindi…

 Kuki hakiri amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango kandi dufite umugoroba w’ababyeyi, abunzi, incuti z’umuryango, gahunda z’iyobokamana n’izindi…

Nagira ngo rero mbasabe twihe intego ko mu kwizihiza umunsi w’umugore umwaka utaha, haba hari intambwe tumaze gutera mu gukemura ibi bibazo. Tubifatanyije n’imihigo ba Mutimawurugo bamaze kutugezaho, dufatanije kandi na basaza bacu, iyi mihigo tukayigira iyacu, ntacyatubuza kuyesa.

Babyeyi namwe Bafatanyabikorwa,

Muze dutoze abana bacu, bakiri bato, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore; abahungu n’abakobwa. Tubibutse ko bashoboye, batinyuke, bakoreshe amahirwe bahabwa n’Igihugu cyababyaye maze nabo bazavemo ababyeyi Beza babereye U Rwanda.

Bana Bacu, cyane bana b’abakobwa,

Dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu, kandi mwishakemo ibisubizo bibafasha guhangana nabyo mutangije amahirwe y’ubuzima bwanyu.

Mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe Babyeyi bazahekera U Rwanda.

Bavandimwe mwese muteraniye aha,

Kwizihiza umunsi w’umugore twabifatanije no kuremera imiryango itishoboye, nabyo bikaba biri mu muco ukwiye gukomeza kuturanga nk’Abanyarwanda.

Impamvu dukwiye gukomeza uyu muco ni uko umuryango turemeye, tuba tuwufashije gutera intambwe igana iterambere ndetse nawo wamara kuyigeraho ukadufasha mu kuzahura abakiri inyuma, nabo bakwiye gushyigikirwa muri iyo ntambwe.

Mu gusoza, Turashima gahunda za Leta zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’umugore mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

Ndashimira abafatanyabikorwa bose mu gutegura uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore, ndashimira mwese mwaje kwizihiza uyu munsi, Byumwihariko, ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu batwakiriye.

We thank all the Partners and Government institutions involved in the promotion of women and girls’ empowerment.

Looking at the past and present, only gives us more perspective for the journey we have ahead of us. Let us put our efforts in campaigns that not only realise the importance of supporting women, but that of women and men working alongside each other, for the betterment of our people, our country, and subsequently the world.

Twitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uku kwezi kwahariwe iterambere ry’umugore, nk’uko Ministre w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) amaze kubidusobanurira.

Mbifurije mwese Umunsi mwiza Mpuzamahanga w’Umugore!

MURAKOZE.

Tanga igitekerezo