Igikombe cy’Amahoro: imikino ya 1/16 izaba muri Mata

    0
    Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cy'amahoro cy'umwaka ushize(Ifoto/Ububiko)

    Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro hamaze gukinwa 1/32 icyiciro kizakurikiraho hazakinwa 1/16 kizatangira tariki ya 19 Mata 2017.

    Uko mikino ya 1/32 yangenze:

    Giticyinyoni Fc 1-4 Intare Fc

    Hope Fc 2-1 Esperance SK

    Sorwathe Fc 0-1 Vision JN

    UR Fc 0-3 Pepiniere Fc (UR yatewe mpaga)

    Heroes Fc 1-2 United Stars

    Akagera Fc 1-1 Etoile de l’est ( pen 7-6 )

    Nyagatare Fc 0-3 Kirehe Fc (Nyagatare yatewe mpaga)

    Aspor Fc 2-1 Vision Fc

    Rwamagana City Fc 4-0 Gasabo United

    Musanze Fc 4-0 SEC Fc

    Miroplast Fc 1-0 Rugende Fc.

    Aya makipe uko 22 yahatanye muri 1/32 aya tsinze 11 niyo yabashije kubona itike yo kuzakina kimwe 1/16 andi atanu yabashije gutsindwa cyane (best losers ) ubundi hakiyongeraho 16 akina yitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro umwaka ushize.

    Amakipe atanu yatsinzwe cyane (best losers) ni : Esperance SK, Heroes Fc, Vision FC, Etoile de l’Est mu gihe Rugende Fc na Sorwathe Fc zizabanza kwisobanura kubera ko zombi, zatsinzwe 1-0.

    Amakipe 16 azahera muri 1/16 ni ni: Police Fc, Amagaju Fc , Rayon Sports, Marines FC, Isonga Fc, AS Muhanga, APR Fc, Bugesera Fc, SC Kiyovu, Sunrise Fc, Espoir Fc, La Jeunesse Fc, Gicumbi Fc, Mukura VS, Enticelles Fc na AS Kigali.

    Ikipe ya Rayon Sports niyo iheruka kwegukana iki gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera.

    Tanga igitekerezo