Icyo wakwigira ku mugore uvuga ko yigaruriye umugabo kubera gukanika amagare n’amamoto

1
Nyirandikubwimana Christine arimo gukanika igare (Ifoto/Nshimiyimana E)

Umugore umaze imyaka 18 akanika amagare n’amamoto aravuga ko umwuga we wamurinze gusuzugurwa ndetse ngo ukanamuhesha agaciro ku mugabo we no muri rubanda.

Nyirandikubwimana Christine utuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha mu Kagali ka Bukinanyana mu Mudugudu w’Agatega, akebura ababa bagitekereza ibyo bakora bagendeye ku gitsina.

Nyirandikubwimana yatangiye gukora uyu mwuga abitewe n’uko umugabo we yari afite abagore benshi, bityo we agaterwa isoni n’uko abagore batondaga umurongo basaba umugabo ibyo guteka.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Umugabo wanjye yakoraga amagare ariko akagira abagore batatu noneho nabona uburyo bahurira aho akorera basaba ibyo guteka, yabibaha ukabona hari n’uvuze ko yashakaga n’isabune. Mbona biteye isoni kuko umugabo yanabacyuriraga ababaza niba hari itungo yagurishije.”

Nyirandikubwimana w’imyaka 56 avuga ko kuko yari umugore muto yabaga ari kumwe n’umugabo areba uko akora amagare ndetse ngo aza no gusobanukirwa amoko atandukanye y’imfunguzo zifungura amagare n’aho zikora, bituma na we yiyemeza gukora uyu mwaga ariko ngo akabikora iyo bazaga kureba umugabo bakamubura.

Ati “Kuko yanantumaga kenshi nari naramenye aho imfunguzo zikora ariko by’umwihariko ubwo nari maze kubyara umwana w’umukobwa mbonye ubuzima ndimo mfata icyemezo cyo gutangira gukanika amagare kuko nabonaga ubuzima bungoye.”

Kutagira isambu, gushakirwa mu icumbi, ni bimwe mu byamuteye gutangira akazi ati “Bazaga gukoresha igare ngahita nzana imfunguzo nkarihambura nkongera nkariteranya mbonye mbishoboye mpera ko ntangira no gukora za moto.”

Umwuga wamuhesheje agaciro ku mugabo we no muri rubanda

Nyirandikubwimana uvuga ko amaze imyaka 18 akora uyu mwuga, ahamya ko icy’ibanze wamumariye ari ugukundwa n’umugabo we akanubahwa n’abaturanyi.

Avuga ko kugaragaza ko we adasabiriza byatumye umugabo we amusumbisha abandi bogore kuko ngo yabonaga we atamusabiriza kimwe na bagenzi be.

Ati “Kuko nari mbaye umugore wa kane ku mugabo wanjye kuvuga ngo mpa ijipo y’imbere, mpa umupira, mpa amavuta yo kwisiga, mpa igitenge nabonye ntabishobora.”

Yunzemo ati “Nonese amaze kubona ko mpaha ugirango abandi bagore yongeye kubajyamo? Yazaga iwanjye kuko yasangaga nahashye hahaha! Yarazaga agasanga niguriye bya bindi byose abandi bagore batoraga umurongo bamusaba.”

Nyirandikubwimana avuga ko abaturanyi bamwubaha, ibyo ngo akabibwirwa n’uko ntawanga kumukopa kuko aba yizeye ko amwishyura.

Avuga kandi ko nubwo umugabo we yitabye Imana ngo yanashoboye kwiyubakira inzu, ubu ngo akaba adakodesha.

Icyo asaba abibwira ko imyuga runaka ari iy’abagabo

Nyirandikubwimana agira inama abatakereza ko hari imirimo yagenewe abagore cyangwa abagabo ndetse akabasaba kwigira ku mateka.

Ati “Buriya ni uko abakiri bato mutabizi ariko kera nta mugore witangiriraga umugenda ariko se ubu ntibabyikorera? Nta mugore wajyaga mu mu kabande umugabo atamugiye imbere n’umuhoro ngo amutemera aho ahinga ngo anamutangirire, ariko se ubu ntibabyikorera?”

“Ubu rero noneho abagore batwara amagare, icyatuma batayakora ni iki? Batwara amamoto icyatuma ntazikora ni iki ? Ni iki cyatuma ntakora akazi nakamenye?”

Umwana w’imyaka 14 yarangije kumwigisha uyu mwuga

Usibye kwiteza imbere we ubwe, uyu mugore avuga ko yigishije uyu mwuga n’umwana we w’imyaka 14.

Ati “Ubu igare na moto byose arabihambura, rwose amaze kubimenya kuko nabimutoje kare ubu ntacyo ayobewe arabizi, kandi ndagenda nsaza bizatuma na we ashobora kwihahira.”


Ari kumwe n’umwana we w’imyaka 14 na we ngo wamenye gukora amamoto n’amagare (Ifoto/Nshimiyimana E)

Iby’ubumenyi bw’uyu mugore mu gukora amagare n’amamoto byo binemezwa n’abaturanyi bavuga ko koko abirambyemo.

Igitekerezo kimwe

  1. Uyu mugore numuhanga areba Kure kuba yarerebye uwo murango wabagore agafata icyemezo nibyiza ikindi kuba amaze kwigisha umwana we nibyiza kuko amahangiye umurimo aragendana na gahunda yareta nabandi ba gore nimwigireho bakore ubwo babandi batondaga umurongo kumugabo we ko atagihiri bawutondahe? iri n isomo ryiza abagore badakora bumva ko byose biva kumugabo ni bakore reta yabaheye amahirwe hose bemerewe kuhinjira murakoze

Tanga igitekerezo