Icyemezo cy’u Bufaransa mu guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyakiriwe neza

0
Abakozi b'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside

Bamwe mu baharaniye ko u Bufaransa bwashyiraho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baravuga ko iki gihugu cyateye intambwe nyuma yo kwemeza iri tegeko.

Kugeza ubu mu Bufaransa umuntu wese uzajya ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bw’iki gihugu azajya abiryozwa n’ubutabera, ni nyuma yo gusohoka kw’itegeko rihana abahakana Jenoside zakorewe mu bice bitandukanye by’isi zirimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bimwe mu bihano biteganywa nuko  umuntu uzajya ayihakana birimo gufungwa umwaka umwe no gutanga Amayero ibihumbi 45, ni hafi miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’iki cyemezo, bamwe mu baharaniye ko iki cyemezo gifatwa, bari mu bakiriye neza uyu mwanzuro.

Richard Gisagara wunganira mu nkiko Urugaga rw’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, akaba ari no mu bakomeje guharanira ko iki gihugu cyashyiraho itegeko rihana abahakana Jenoside, yavuze ko iki ari icyemezo cyiza.

Yavuze ko bari bamaze imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2014 basaba ubutabera bw’u Bufaransa gushyiraho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bikorwa ku bahakana iyakorewe Abayahudi.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2014 twakomeje kujya mu nkiko dushyira imbaraga kuri leta y’u Bufaransa ngo ishyireho itegeko rihana abakoze Jenoside y’Abatutsi nk’uko biri ku y’Abayahudi. Ibi twabigezeho mu mwaka wa 2015 mu nkiko ariko kugeza ubu twari twarakomeje gutegereza ko leta ibishyira mu bikorwa, ubu byakozwe kandi twabyishimiye.”

U Bufaransa bufatwa nk’ijuru ry’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu igihugu cy’u Bufaransa gifatwa nk’ahantu heza kubahakana n’abakozi Jenoside yakorewe y’Abatutsi, kuko kuva bava mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ubu bari muri iki gihugu aho basanzeyo imiryango yabo n’inshuti kandi babayeho neza.

Ni mu gihe kandi iki gihugu gifatwa nk’icyagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Kuboza umwaka ushize, bamwe mu bayobozi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), basabye ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi guhana abahakana Jenosde yakorewe Abatutsi no gufata abayigizemo uruhare.

CNLG yatunze agatoki u Bufaransa aho babusabye kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga, arimo kohereza abayigizemo uruhare no gushyira mu nkiko abayihakana bari muri iki gihugu.

Kuri Gisagara we avuga ko ubu bizera ko iri tegeko rishya rizavanaho abahakana Jenoside y’Abatutsi bari muri iki gihugu.

Alain Gauthier uyobora Umuryango CPCR (Collectif des Parties Civilles pour le Rwanda) we avuga ko iri tegeko rigiye kugabanya abahakana Jenoside bari muri iki gihugu.

Yagize ati “Iki ni icyemezo cyiza cyo gushima, Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo izongera kujya ihakanwa, abazajya babikora bazajya bahanwa n’itegeko, ubu ahasigaye ni ahabacamanza mu kujya bafata umwanzuro, icyo navuga ni uko hari uburyo bwinshi bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe ni abahanga mu ihakana ariko ibyakozwe ni ibyo kwishimira.”

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kuva mu Bufaransa baratangiye kuburanisha bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe burundu, ubu noneho inkiko muri iki gihugu zigomba kwitegura kuburanisha n’abayihakana bahari.

Tanga igitekerezo