Ibyashimishije abantu mu gitaramo #Kwirekura cya Atome

0
Atome asetsa abantu mu gitaramo cye

Igitaramo cy’umunyarwenya Diogene Ntarindwa uzwi cyane ku izina rya Atome cyitabiriwe n’abantu benshi, cyabereye mu mahema ya Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2016.

Cyasaga n’umwihariko, kuko mu bantu benshi bari bacyitabiriye hari harimo na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari wazananye n’umukobwa we Ange Ingabire Kagame.

Hari harimo kandi n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco Julienne Uwacu, Senateri Ntawukuriryayo Jean Damasene n’abandi.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa moya n’igice z’umugoroba (7:30pm), nuko umunyarwenya Atome ahera ubwo asetsa abantu mu gihe cy’amasaha arenga abiri adahagaze.

Bimwe mu by’ingenzi byashimishije abantu cyane yateyeho urwenya ni uko yagiye avuga ku buzima yabayemo kera mu Burundi, akavuga uko urubyiruko rw’icyo gihe rwitwaraga arugereranya n’urw’ubu.

Aha Atome yateye urwenya avuga ku byitwa ‘Come and See’ byagiye bikorwa mu Rwanda abantu baza kurusura bagasubira kubwira abandi uko barusanze babashishikariza gutaha. Yabikoze mu buryo busekeje, akomoza kuri perezida wahozeho mu Rwanda Habyarimana, avuga n’Inkotanyi.

Gorille ya mu Rwanda na ya Mu Congo #GasumuniAtome 👌✌

A post shared by Jules Sentore (@julesentore) on

Yavuze cyane ku buzima yabayemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga kuri se yavuze ko ashaje cyane bityo ko iyo bamubajije aho yize Icyongereza ajijwa agasubiza ko ari muri Congo n’ibindi.

Ni inzu itagira idirishya

Yavuze ku iterambere rigezweho ry’ubu, nuko avuga ko mu myaka izaza abantu nibamara gusaza barakoresheje iri koranabuhanga rigezweho ubu abuzukuru babo bazajya bababaza bati “ni ko sogoku, amafoto yawe nabonye kuri WhatsApp ubyina ibyitwa Bend-Over ni ayawe?”

Mu kuryoshya iki gitaramo, Atome yifashishije umuhanzi Hope Irakoze.

 

Tanga igitekerezo