Hong Kong: Perezida Kagame ari mu bayoboye inama y’umuyoboro mugari

    0
    Perezida Kagame aganira na Irina Bokova na we uri mu bayoboye Broadband Commission (Ifoto/Village Urugwiro)

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Werurwe 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari mu bayoboye inama ya komisiyo y’umuyoboro mugari (Broadband Commission) i Hong Kong ku mugabane wa Aziya.

    Nkuko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko umuyoboro mugari ufite uruhare nunini mu iterambere rirambye.

    Yashimiye abitabiriye iyi nama avuga ko nyuma y’intego z’ikinyagihumbi, ubu hakaba hariho intego z’iterambere rirambye ngo hari intambwe igaragara yatewe mu gukwirakwiza umuyoboro mugari.

    Yagize ati “Ndashimira abagize komisiyo n’ikipe zidufasha ku buryo bashyize ingufu mu guharanira kugira abatuye Isi bafite umuyoboro wa internet kuko barushaho kuwugeza kuri za miliyari z’abantu utarageraho.”

    “Tugera ku ntego buri igihe iyo dukoranye nka guverinoma, inganda cyangwa sosiyete sivile ubwo dufata umwanya tukarebera hamwe aho tugeze. Ikoranabuganga n’umuyoboro mugari byaje muri bimwe byinshi bihuza abantu ndetse ni ingenzi ku bukungu burushijeho hamwe no ku miryango.”

    Komisiyo y’umuyoboro mugari ihuriwemo n’abayobozi b’ibigo n’inganda bikomeye, abanyapolitiki n’abahagarariye za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abahanga ndetse n’indi miryango irebwa n’iterambere.

    Tanga igitekerezo