Hari kubakwa ibibuga bishya MINSPOC ivuga ko bizunganira ibike ifite

0
Ahatangiye gutunganwa kubakwa ibi ibibuga (Ifoto/Sikubwabo D)

Mu rwego rwo kunganira ibibuga bya Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), i Remera hatangiye kubakwa ibindi bitatu bishya.

Uyu mushinga wo kubaka ibyo bibuga uje nyuma y’aho bigaragariye ko Sitade ikunze kwakira imikino y’intoki ( Petit Stade) yabaye ihuriro ry’imikino myinshi bigatuma abantu batayikoresha uko babyifuza.

Ubusanzwe “Petit Stade” isanzwe yakira imikino itandukanye, inama ndetse n’ibitaramo ngo bigatuma ikoreshwa birenze ubushobozi bwayo.

Umuvugizi wa MINISPOC, Karambizi Oleg, avuga ko ku ikubitiro batangiye kubaka ibibuga bitatu birimo icy’umukino w’intoki wa Basketball, uwa Tennis, uwa Volleyball, Beach Volley ndetse na Handball.

Iyo ugeze aho imirimo yo kubaka ibyo bibuga ibera, inyuma ya Sitade Amahoro, usanga bakiri mu bikorwa byo gusiza, aho biteganyijwe ko mu mezi atandatu imirimo yo kubyubaka izaba irangiye.

Gusa Umuvugizi w’iyi minisiteri ntiyifuje kugira byinshi atangaza ku ngengo y’imari imirimo yo kubaka ibyo bibuga izatwara.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izubarirashe, uyu muvugizi yasobanuye byinshi kuri uyu munshinga yemeza ko uzafasha za federasiyo(amashyirahamwe) zidafite ubushobozi bwo kwiyubakira ibibuga.

Ikiganiro yagiranye na izubarirashe.rw

IR: Ese mwatubwira gahunda irambuye y’ibibuga mwatangiye kubaka ?

Karambizi: Gahunda y’ibibuga bishya tugiye kubaka itangiye vuba, ariko ubusanzwe kera ngira ngo hashize imyaka myinshi inyuma ya Sitade Amahoro hari hasanzwe ibibuga by’imikino y’intoki ariko biza gusibangana ni muri urwo rwego nka Minisiteri twifuje ko byagaruka kuko byafasha cyane amashyirahamwe ahanini atabasha kwiyubakira ibibuga byayo.

I R: Ni ukubera iki mwahisemo ibibuga by’imikino y’intoki ?

Karambizi: Dusanzwe dufite “Petit Stade” ahanini ngira ngo ni naho hahurira imikino myinshi kandi mu gihe gito twatekereje rero kuba twakongera bimwe mu bikorwa remezo kugira ngo iyi Petit Stade nayo tureke kuyinaniza ndetse n’abantu bakine bisanzuye kandi ibibuga bikomeze gukurikinwa ku gihe.

I R: Ibi bibuga bizaba bifite ibipimo biri ku rwego rwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga?

Karambizi: Si navuga ko ibi bibuga bizaba bifite ubushobozi bwo kuba byakinirwaho amarushanwa mpuzamahanga, ariko nka shampiyona ndetse n’imyitozo byo byakinirwaho ntakibazo cyane ko nk’ikibuga cya Volleyball ho tuzagerageza gushyiramo tapi nubwo itazaba imeze neza nk’iyo muri Petit Sitade ariko izaba imeze neza.

I R:Ibi bibuga biza bitwikiriye ese nta matara mwateganyije dore ko iyi mikino ikunda kuba mu masaha ya nimugoroba ?

Karambizi: Hoya ntabwo ibi ibibuga bizaba bitwikiriye ahubwo nibimara kubakwa hazakurikiraho ikindi cyiciro cyo gushyiraho amatara bitewe nuko ubushobozi buzaboneka cyane ko twihaye amezi atandatu kuba ibi ibibuga byamaze gutungana.

Imashini itsindagira ubutaka ahazubakwa ibibuga (ifoto/Sikubwabo D)

Isosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka ibi ibibuga ni ECOMEM Company LTD.

Tanga igitekerezo