Hari abakinnyi Rayon Sports itajyanye muri Mali

    0
    Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n'Umunyamakuru wa Izuba Rirashe

    Rwatubyaye Abdoul na Sibomana Abouba nti bari mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yajyanye muri Mali gukina na Onze Createurs mu mikino ya “CAF Confederation Cup”.

    Rwatubyaye yasigaye kubera ko atari kuri lisiti Rayon Sports yatanze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) naho Sibomana Abouba ntiyajyanye na bagenzi be kuko yagize ikibazo cy’imvune.

    Undi mukinnyi wa Rayon wasigaye ni Mutsinzi Ange wabonye ikarita itukura mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabahuje na Al Salaam Wau mu ijonjora ribanza.

    Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha mu mukino ubanza izakina na Onze Createurs ni : Nova Bayama, Irambona Eric, Kwizera Pierrot, Manzi Thierry, Mugisha Francois, Muhire Kevin, Munezero Fiston, Ndayishimiye Eric (C), Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier, Mugabo Gabriel, Mutuyimana Evariste, Kakule Mugheni Fabrice, Moussa Camara, Nahimana Shassir, Nzayisenga Moustafa na Tidiane Kone.

    Delegasiyo ya Rayon Sports yerekeje muri Mali

    Massoudi Djuma (umutoza mukuru), Nshimiyimana Maurice (umutoza wungirije), Romami Marcel (ubugororangingo), Manirakiza Claude (umutoza w’abazamu), Mugemana Charles (umuganga) na Olivier Gakwaya (umuyobozi wa delegasiyo).

    Abandi baherekeje iyi kipe ya Rayon Sports ni: Gacinya Chance Deny, Kimenyi Vedaste, Muhirwa Prosper, Jean Luc Imfurayacu (umunyamakuru) na Nkurunziza Jean Paul (umunyamakuru).

    Massoudi Djuma nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere y’uko ikipe ifata rutemikirere yaganiriye n’itangazamakuru avuga ko yizeye kuzakura intsinzi mu mukino ubanza w’amarushanwa nyafurika bazahuriramo muri Mali na Onze Createurs.

    Yagize ati “ Turifuza amanota atatu mu mukino ubanza kandi birashoboka nidukora ibisabwa ndetse byaduha amahirwe yo gukomeza aho mu minsi mike twaba twakiriye iyi kipe i Kigali binashoboka ko twayisezerera”.

    Avuga ko bisaba gukora cyane ndetse abakinnyi bajyanye bagomba gukorera hamwe bose bafite ishyaka ubundi intego yo gutsinda bakayigeraho.

    Umukino wa Rayon na Onze Createurs uzaba tariki ya 11 Werurwe uyu mwaka kuri Stade Modibo Keita mu murwa mukuru i Bamako muri Mali.

    Tanga igitekerezo