Hahinduwe uburyo bwo gutora abahanzi bajya muri Guma Guma

0
Mushyoma Joseph atangaza uko Melody yaje ku isonga (Ifoto/Irakoze R.)

Abahanzi bazahatana muri Primus Guma Guma Superstar bazatorwa n’ibitangazamakuru aho gutorwa n’abanyamakuru bisanzwe, mu rwego rwo kurwanya ruswa abahanzi bavuga ko bakwa n’abanyamakuru.

Mushyoma Joseph uyobora sosiyete ya East African promoters itegura iri rushanwa, yabwiye izubarirashe.rw ko buri gitangazamakuru kizagenda cyohererezwa urupapuro rwo kuzuzaho abahanzi muri buri cyiciro, nuko igitangazamakuru kigashyiraho umukono kikabyoherereza abategura aya marushanwa.

Buri bahasha izafungurirwa mu ruhame, bikorwe na PWC, basanzwe bagenzura amajwi muri iri rushanwa.

Dore ikiganiro kirambuye Mushyoma Joseph yagiranye n’umunyamakuru wacu Nshimyumukiza Janvier Popote:

Mwatubwira ku mpinduka twumva zivugwa zizaba mu gutora abahanzi bazajya muri PGGSS6?

Ubu si abanyamakuru bazatora, ibyo ntabwo tukibishaka twahisemo ko ari igitangazamakuru kizajya gitora. Twasanze ari byiza ko gutora byaca mu bitangazamakuru igitangazamakuru cyonyine kikitorera, kikohereza umunyamakuru wacyo. Wenda kigafata uri mu gice cy’imyidagaduro agatora ariko namwe munabizi ni ko turi kubikora. Ibyo ikinyamakuru kizatora tuzabitangaza.

Mushyoma Joseph bita Boubou ukuriye EAP isosiyete yatsindiye isoko ryo gutegura Guma Guma (Ifoto/Richard I)

Izi mpinduka zigamije gukemura ikihe kibazo? 

Ni mu rwego rwo kugira ngo ibikunze kuvugwa bya ruswa hagati y’abahanzi n’abanyamakuru bishire habeho yuko hatoye itangazamakuru aho gutora umunyamakuru kugira ngo habeho umucyo usesuye hareke kugira ngo umuhanzi wumva ko arenganywa n’umunyamakuru uyu n’uyu, ibyo bishire.

Haba se hari abahanzi babigaragaje nk’imbogamizi?

Byakunze kuvugwa cyane ko uko gutora byakorwaga hari abatarabyishimiraga, ariko ikigamijwe ni ukugira ngo gutora birusheho gukorwa mu buryo bwaba buboneye kuko dufitiye icyizere gisesuye itangazamakuru kugira ngo habemo umucyo. Tunifuza kugira ngo umuhanzi na we yumve ko nubwo yaba afitanye ikibazo icyo ari cyo cyose n’umunyamakuru runaka, ntabwo agifitanye n’ikinyamakuru cye kugira ngo hajyemo umucyo ugaragaragarira buri wese.

None se ubwo si ba banyamakuru b’imyidagaduro n’ubundi bazatora? Sinumva icyo bizahindura kuri izo ruswa mushaka kurwanya… 

Icyo twizera ni uko nubwo yaba ari wa munyamakuru watora ariko ntiyagira uruhare mu guhindura icyemezo cy’igitangazamakuru kuko n’izo mpapuro tuzazishyira ahagaragara ku buryo niba harimo icyabogamye ku buryo bugaragara na byo byajya ahagaragara.

Nyuma y’iki kiganiro twaganiriye n’abahanzi bamwe ngo twumve uko babyumva.

Jules Sentore: Kuri njyewe ntacyo nahita mbivugaho batarabinsobanurira neza ngo mbigireho ubumenyi mbone kugira icyo mbivugaho, ubu nta kintu nabitangazaho ntarabimenya neza.

Jules Sentore aririmba muri Guma Guma y’umwaka ushize, muri Nyakanga.

Oda Paccy: Ni byiza ko muri buri kintu habamo umucyo, ndakeka ko izo mpinduka zigaragaza ko iri rushanwa riri gukura kurusha uko ryari rimeze ubushize, rero ni igitekerezo cyiza. Wenda nyine ikiba gisigaye buriya ni ukureba ko byabaye byiza wenda, ikintu cyose gitanga umusaruro ureba impinduka cyazanye.

Oda Paccy muri Studio ya wasafi Records i Dar es Salaam, aho yakoreye indirimbo ye No Body

Paccy yakomeje agira ati “Niba ari abantu batorwa tuzabibona bamaze gutorwa nibwo bizagaragara ko byanyuze mu mucyo koko, nta gitekerezo gihambaye nabishyiraho, gusa ni byiza.”

Tanga igitekerezo